Follow
Rayon Sports yahishuye umugambi ifite wo kugabanya amafaranga ihemba abakozi bayo, kugira ngo irwanye amadeni no kudahembera igihe.
Ibi byatangarijwe mu muhango ubuyobozi bw'iyi kipe bwatangirijemo gahunda yo gukusanya inkunga yo kugura abakinnyi yiswe "Ubururu Bwacu, Agaciro Kacu," aho izamara amezi abiri.
Perezida w'Inama y'Ubutegetsi muri Rayon Sports, Muvunyi Paul, yavuze ko ikipe izagabanya abakinnyi mu mwaka w'imikino ugiye kuza, kugira ngo ibibazo byo kudahembera igihe bikemuke.
Yagize ati "Umwaka w'imikino ushize ndetse n'igihe kinini gishize ntabwo ikipe yamberaga igihe, ariko bigaturuka ku mpamvu nyinshi. Twari dufite abakinnyi benshi – batanakina – duhemba kandi tukabahembera ubusa."
"Icyo (kibazo) ubu cyaranakemutse kuko mu bakinnyi 35 twari dufite, hazasigara 26. Bivuga ko n'amafaranga duhemba azagabanyukaho miliyoni 10 Frw."
Muvunyi yakomeje agaragaza ko bimwe mu byagoye komite iriho birimo ikibazo cy'uko umufatanyabikorwa w'ikipe mukuru (SKOL) basanze yaramaze gutanga amafaranga yose, agenera ikipe, mu mwaka w'imikino ushize.
Gusa yatanze icyizere ko guhera muri uku kwezi kwa Nyakanga, uru ruganda ruzongera gukomeza gutanga amafaranga mu ikipe buri kwezi nk'uko byahoze, ati "Ikipe iri kwiyubaka mu buryo bwa kinyamwuga."
Muvunyi yakomeje avuga ko kuyobora Rayon Sports bisaba kwitanga, ati "Iyo uyobora Rayon Sports uritanga, iyo utitanze, iragutanga."
Muvunyi yavuze ko ubuyobozi bw'ikipe bushaka gukemura ibibazo by'ubukungu biri mu ikipe kugira ngo amakuru mabi asohoka mu ikipe agabanuke
"Ibya Rayon Sports ni ku gasozi. Iyo umutoza atoje nabi kaba kabaye, iyo abakinnyi batahembwe kaba kabaye. Ibyo byose kugira ngo bikemuke ni uko dutsinda, kandi tukanishyurira igihe. Icyo gihe abavuga babura ibyo bavuga. Niyo mpamvu rero Rayon Sports yari ku muhanda cyane."
Photo: Perezida w'Inama y'Ubutegetsi muri Rayon Sports, Muvunyi Paul, ari mu muhango wo gutangiza gahunda yo gukusanya inkunga yo kugura abakinnyi.
Mu minsi hagiye havugwa umwuka mubi mu bayobozi ba Rayon Sports, ndetse no kutumvikana mu byemezo bifatirwa mu ikipe, birimo ibyerekeranye n'igura n'igurisha.
Icyakora, Perezida w'Umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yabihakanye, agaragaza ko nta kibazo gihari hagati y'abayobozi b'ikipe, ndetse ko bari gukorana neza muri gahunda zose z'ikipe
Ati "Nta kibazo gihari hagati ya Thaddée na Perezida Muvunyi, ntacyo kuko n'ibyo turi gukorana uyu munsi, turi gufatanya, ndetse tutanafatanyije ntaho twagera."
Muvunyi yongeyeho ati "Nta ruhande ruhari rwa kanaka na kanaka, uruhande ruhari ni urwa Rayon Sports. Mu bihe bishize twahuye n'ibibazo ariko byarakemutse."
Gusa yagaragaje ko ibibazo no kutumvikana byabayeho mu bihe bishize, ati "Iziri hamwe ntizabura gukozanyaho amahembe."
Yakomeje atanga urugero bw'ibyabaye mu igura n'igurisha ryo muri Mutarama 2025, agira ati "Twari dufitemo imyanya itatu, gusa icyo kubona abakinnyi bazima byari bigoye, kuko abazima bari bafite aho bari gukina. Niyo mpamvu igura n'igurisha ry'ubushize ritagenze neza, ugasanga biritirirwa kanaka na kanaka ariko ntabwo aribyo."
Muvunyi yavuze ko mu igura n'igurisha ryo muri iyi mpeshyi, Rayon Sports yabanje gufata umwanya wo gutegura neza abakinnyi bazinjizwa mu ikipe n'abazasohoka.
Anongeraho ko Rayon Sports yiteguye umukino wa Super Cup utegerejwe muri Kanama, ati "Nta mpungenge ikipe ifite z'uko itahura na mukeba."
Perezida w'Inama y'Ubutegetsi muri Rayon Sports kandi yahishuye ko yagiye gukorwa amavugurura muri komite y'ikipe, hakongerwamo abakiri bato kubera ko abenshi barimo ubu bamaze gusaza bigatuma bataboneka muri gahunda z'ikipe. Yavuze ko kandi hazongerwamo abagore muri komite kuko ubu harimo abagabo gusa.
Photo: Perezida w'Umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, ari mu muhango wo gutangiza gahunda yo gukusanya inkunga yo kugura abakinnyi.
Fitina Omborenga yasabye Rayon Sports ko batandukana kubera ko iyi kipe itubahirije ibyo bumvikanye mu masezerano.
Inter Milan yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, nyuma yo gutsinda Barcelona ibitego 4-3 mu mukino wo kwishyu...
Rutsiro FC yagaruye mu kazi umutoza mukuru Gatera Moussa ndetse n'umunyezamu Matumele Arnold, bari barahagaritswe bashinjwa ...
Banamwana Camarade yahawe gutoza Bugesera mu mikino itandatu ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda isigaye.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse Mugiraneza "Migi" Jean Baptiste mu bikorwa byose bya ruha...