Follow
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanyomoje amakuru yavugaga ko abasifuzi babiri, Ngaboyisonga Patrick na Nizeyimana Is’haq, bahagaritswe muri shampiyona y'u Rwanda (Rwanda Premier League).
Ni nyuma y'inkuru yari yatangajwe na RadioTV10 ivuga ko Ngaboyisonga na Nizeyimana bahagaritswe na FERWAFA imikino itanu badasifura muri shampiyona y'u Rwanda.
Iki gitangazamakuru cyavugaga ko Ngaboyisonga yahanwe kubera amakosa yakoze mu misifurire ku mukino w'umunsi wa kabiri wahuje Musanze na AS Kigali kuri Sitade Ubworoherane.
Mu gihe Nizeyimana we yakoze amakosa y'imisifurire ku mukino w'umunsi wa kabiri wahuje Amagaju na Bugesera kuri Sitade Kamena.
FERWAFA yanyomoje ayo makuru igira iti " Aya makuru si yo. Ku mikino igibwaho impaka ku misifurire, Komisiyo ishinzwe imisifurire izakomeza kuyigenzura, hafatwe ibyemezo bijyanye n'amabwiriza agenga imisifurire, kandi bimenyeshwe abo bireba bose."
Nubwo FERWAFA yahakanye ayo y'ihagarikwa ry'abasifuzi, ariko ntiwahakana ko ikibazo cy'imisifurire kiri mu byugarije shampiyona y'u Rwanda, dore ko imisifurire iri mu bimaze igihe binengwa na benshi mu bakurikirana iyi shampiyona.
Mu mwaka w'imikino ushize byafashe intera ubwo ibyemezo byakururaga impaka byakomezaga kwiyongera kugeza n'aho bikuruye imvururu kuri sitade – ku mukino wa Bugesera na Rayon Sports.
Iki kibazo ntikirabonerwa umuti, nubwo Perezida mushya wa FERWAFA, Shema Fabrice, yavuze ko kiri mu byo agiye gukemura n'ingonga agitorwa.
Dore ko nubwo shampiyona igeze ku munsi wa kane, hari ibyemezo by'imisifurire byafashwe bitavugwaho rumwe, ndetse hari n'amakipe nka Mukura yatangiye gusaba ibisobanuro ku byemezo yafatiwe mu mikino.
Iyi kipe y'i Huye bivugwa ko yandikiye FERWAFA iyisaba ibisobanuro bihagije ku byemezo by'imisifurire byafatiwe mu mukino w'umunsi wa kane yatsinzwemo na APR igitego 1-0, aho ivuga ko hari ibyemezo byafashwe bibogamye muri uwo mukino.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yahamirije B&B Kigali ko ikipe yamaze gutandukana na Afhamia Lotfi, wari ...
Myugariro Bayisenge Emery yavuze ko umukino wa APR na Rayon Sports ari umukino wahindurira ubuzima umukinnyi uwariwe wese wa...
Umuvugizi w'abafana ba APR, Jangwani, n'uw'abafana ba Rayon Sports, Wasili, bahishuye byinshi ku mikorere mishya bazanye mur...
Kapiteni wa APR, Niyomugabo Claude, yavuze ko biteguye gukosora amakosa yose yakozwe mu mikino iheruka mu gihe bitegura guca...
Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yavuze ko yashyizweho ingamba zijyanye no gukurikirana uburyo amafederasiyo akoresha...