Follow
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse abasifuzi batatu kubera amakosa y’imisifurire bakoze mu mikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane ya shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’ubusesenguzi ku mikino iheruka ya shampiyona bwakozwe na Komisiyo ishinzwe Imisifurire muri FERWAFA yateranye ku wa Kabiri, tariki 21 Ukwakira 2025.
Abasifuzi bahagaritswe ni Ishimwe Jean Claude, Mugabo Eric, na Habumugisha Emmanuel.
Umusifuzi Ishimwe Jean Claude, wayoboye umukino w’umunsi wa kabe wahuje APR na Mukura, yahagaritswe ibyumweru bibiri nyuma y’uko FERWAFA isanze “yarakoze ikosa ryo kudatanga ikarita y’umuhondo yari kuba ari iya kabiri kuri Niyigena Clement wa APR – yari guhita iba ikarita itukura.”
Ni mu gihe Mugabo Eric, wari umusifuzi wo ku ruhande muri uyu mukino wahuje Mukura na APR, yahagaritswe ibyumweru bine kubera ikosa yakoze rikagira ingaruka ku byavuye mu mukino.
Iryo kosa Mugabo yakoze ni ukwanga igitego cyatsinzwe na rutahizamu wa Mukura, Boateng Mensah, ku munota wa 86, ariko uyu musifuzi wo ku ruhande yerekana ko habayeho kurarira kandi atari byo.
Mukura yari yandikiye FERWAFA iyisaba ibisobanuro ku byemezo by'imisifurire byafatiwe muri uyu mukino yatsinzwemo na APR igitego 1-0, aho yavugaga ko hari ibyafashwe bibogamye.
Undi wahagaritswe na FERWAFA ni Habumugisha Emmanuel, wari umusifuzi wo ku ruhande mu mukino Gasogi United na Rayon Sports zanganyijemo ibitego 2-2.
Komisiyo ishinzwe Imisifurire muri FERWAFA yavuze ko “igendeye ku mashusho ifite yasanze harabayemo kwibeshya ku gitego cya Gasogi united cyanzwe ku munota wa 89 kuko nta kurarira kwari kwabayeho” nk’uko Habumugisha yabyerekanye.
FERWAFA kandi yahishuye ko igiye kuvugurura amategeko y’imisifurire mu Rwanda kugira ngo agendane n’igihe, dore ko akoreshwa ubu ari ayo muri 2019.
Yagaragaje kandi ko izakomeza “gushimangira ubunyangamugayo, kongera ubushobozi bw'abasifuzi no gukurikiza amategeko n'amabwiriza agenga imisifurire.”
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yahishuye ko ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire rya VAR rigiye kuzanwa muri shamp...
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yasobanuye uko amakipe atatu yo muri Sudani yemerewe gukina muri sha...
Amakipe atatu, Al Hilal Omdurman, Al-Ahly Wad Madani, na Al Merrikh, yo muri Sudani ari mu biganiro na FERWAFA ndetse na Rwa...
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanyomoje amakuru yavugaga ko abasifuzi babiri, Ngaboyisonga Patrick ...
Rayon Sports yahagaritse umutoza mukuru, Afhamia Lotfi, ndetse n'umwungiriza we, Azzouz Lotfi.
...