Myugariro Bayisenge Emery yavuze ko umukino wa APR na Rayon Sports ari umukino wahindurira ubuzima umukinnyi uwariwe wese wawitwaramo neza, mu gihe aya makipe yombi, afatwa nk'ayoboye ruhago y'u Rwanda, yitegura gucakirana ku wa Gatandatu, tariki 8 Ugushyingo 2025.

Uyu mukinnyi wa Rayon Sports yabwiye itangazamakuru ko biteguye neza APR, ndetse ko we n'abakinnyi bagenzi be bazi agaciro ko kwitwara neza muri uyu mukino w'amateka.

Bayisenge ahamya ko umukino wa APR na Rayon Sports udakenera amabwiriza menshi y'umutoza kubera ko abakinnyi bose baba bazi agaciro kawo.

Ati "Ku mukinnyi uzi icyo ashaka ntabwo uyu mukino umusaba kubwirizwa byinshi, ni umukino worohera abatoza kuko buri mukinnyi aba azi agaciro kawo."

Bayisenge, ugiye guhura na APR yakiniye imyaka ine (hagati ya 2012 na 2016), yavuze ko ku ruhande rwa Rayon Sports biteguye uyu mukino ku kigero cya 120%.

Yongeyeho ko kuba Rayon Sports imaze imikino itatu yikurikiranya itsinda, byazamuriye icyizere abakinnyi bayo.

Yahishuye ko, nk'umukinnyi ufite inararibonye mu mikino nk'iyi, agira inama abakinnyi bagenzi be ko uyu mukino uhindurira ubuzima uwitwayemo neza.

Ati "Umukino nk'uyu, ni umukino ufungura imiryango. Witwaye neza aha, nta muntu wagushidikanyaho."

Rayon Sports iri ku mwanya ku rutonde rwa shampiyona, aho ifite amanota 13 mu mikino itandatu imaze gukina, irushwa amanota atatu na Police ya mbere.

Ni mu gihe, APR iri ku mwanya wa munani n'amanota umunani mu mikino ine imaze gukina.

Uyu mukino uzabera kuri Sitade Amahoro ku isaha ya saa cyenda z'amanywa.