Follow
Myugariro wa Police FC, Issah Yakubu, yavuze ko ababazwa cyane n'abafata iyi kipe nk'idafite gahunda yo gutwara shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda nyamara ishora byinshi, agaragaza ko bafite intego zo kwegukana shampiyona y'uyu mwaka.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na B&B Kigali, Yakubu yavuze ko hakiri kare kuvana Police FC mu makipe azatwara shampiyona y’uyu mwaka, ahamya ko bakiri mu isiganwa.
Ati “Kuri njye n’ikipe ntabwo tuzacika intege kugeza tugeze ku byo twifuza. Yego ni ugutwara shampiyona, kandi byose birashoboka turacyari mu isiganwa. Shampiyona igizwe n’imikino 30, ubu tumaze gukina 11 rero turacyafite imikino myinshi, icyo dusabwa ni ugukorera hamwe tukanakora cyane.”
Yakubu yagaragaje ko umukino w’umunsi wa 12 bazakina na APR FC kuri uyu wa Gatatu saa cyenda z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium bari kuwitegura nk’iyindi yose kuko byose bitanga amanota angana.
Yongeye ko nta kipe yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wasuzugura kubera ko amakipe yose akomeye kandi yagutungura isaha n’isaha.
Ati “Ntabwo watsinda Amagaju ngo ubone amanota atatu, maze nutsinda APR ubone amanota ane. Hoya, itsinzi yose ni amanota atatu.
Kuri ubu Police FC iri ku mwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona, aho ifite amanota 18 mu mikino 11 imaze gukina.
Iyi kipe y’Igipolisi cy’u Rwanda imaze gutsinda imikino itanu, itsindwa itatu, inganya itatu.
Yakubu, wageze muri Police FC muri Nyakanga uyu mwaka, yavuze ko yababajwe cyane no gusezererwa mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup. Ati “Iriya si yo yari intego yacu. Intego yacu yari ukugera mu matsinda, tukanagera muri 1/4, gusa kubwamahirwe make tuvamo.”
Mu minsi ishize APR yasabye ko umukino ifitanye na Police muri shampiyona tariki 4 Ukuboza 2024 usubikwa, gusa icyifuzo cyayo giterwa utwatsi na Rwanda Premier League ndetse na n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Uyu mukinnyi, ukomoka muri Ghana, yavuze ko gukina imikino myinshi yegeranye muri shampiyona bibagora nk’abakinnyi, ariko ntacyo biteguye kugendera kuri gahunda ya Rwanda Premier League, Ati “ Akazi kange ni ugukina.”
Photo: Issah Yakubu yavuze ko Police FC ifite gahunda yo gutwara shampiyona y'uyu mwaka kandi icyizere gihari.
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yahishuye ko ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire rya VAR rigiye kuzanwa muri shamp...
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yasobanuye uko amakipe atatu yo muri Sudani yemerewe gukina muri sha...
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse abasifuzi batatu kubera amakosa y’imisifurire bakoze mu m...
Amakipe atatu, Al Hilal Omdurman, Al-Ahly Wad Madani, na Al Merrikh, yo muri Sudani ari mu biganiro na FERWAFA ndetse na Rwa...
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanyomoje amakuru yavugaga ko abasifuzi babiri, Ngaboyisonga Patrick ...