Follow
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku kubungabunga ibidukikije ya COP29 (Conference of the Parties of the UNFCCC), aho iri kubera mu mujyi wa Baku muri Azerbaijan.
Byitezwe ko Perezida Kagame, wageze i Baku mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 12 Ugushyingo 2024, azagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo na Perezida wa Azerbaijan, Ilham Heydar Aliyev.
Iyi nama y’iminsi ibiri izibanda ku ishoramari mu bidukikije, aho u Rwanda ruzerekana uko ruhagaze nk’igihugu kiteguye gushorwamo imari mu mishanga igamije kubungabunga ibidukikije.
Bimwe mu bindi u Rwanda ruzagaragaza muri iyi nama harimo intambwe igihugu cyateye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no gukangurira amahanga kugana isoko rya ‘Carbone’ ry’u Rwanda.
U Rwanda rufite intego yo kugabanya 38% by’imyuka ihumanya ikirere bitarenze mu 2030, aho bizatwara asaga miliyari 11 z’amadolari y’Amerika kugira ngo bigerweho.
Photo: Iyi nama ya COP29, iri kubera i Baku muri Azerbaijan, yitabiriwe n'abaturutse mu bihugu bitandukanye.
Photo: Kagame ubwo yari ageze i Baku muri Azerbaijan, ahari kubera inama yiga ku kubungabunga ibidukikije.
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye Ingabo z’u Rwanda n’Inzego z’Umutekano muri rusange ku bw'umusanzu...
“Kugira ubumuga si ukubura ubushobozi” ni imvugo imaze kwimakazwa byumwihariko mu bihugu nk’u Rwanda, aho abafite ubumuga ba...
Abagera kuri 13 bahitanwe n’inkangu yaturutse ku mvura nyinshi yaguye mu karere ka Bulambuli mu Burasirazuba bwa Uganda nk’u...
Ibihumbi by’abashyigikiye uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Imran Khan, bakozanyijeho n’abashinzwe umutekano kuri...
Umukambwe John Alfred Tinniswood wari umugabo ukuze kurusha abandi bose ku isi yitabye Imana ku myaka 112.