Follow
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku kubungabunga ibidukikije ya COP29 (Conference of the Parties of the UNFCCC), aho iri kubera mu mujyi wa Baku muri Azerbaijan.
Byitezwe ko Perezida Kagame, wageze i Baku mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 12 Ugushyingo 2024, azagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo na Perezida wa Azerbaijan, Ilham Heydar Aliyev.
Iyi nama y’iminsi ibiri izibanda ku ishoramari mu bidukikije, aho u Rwanda ruzerekana uko ruhagaze nk’igihugu kiteguye gushorwamo imari mu mishanga igamije kubungabunga ibidukikije.
Bimwe mu bindi u Rwanda ruzagaragaza muri iyi nama harimo intambwe igihugu cyateye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no gukangurira amahanga kugana isoko rya ‘Carbone’ ry’u Rwanda.
U Rwanda rufite intego yo kugabanya 38% by’imyuka ihumanya ikirere bitarenze mu 2030, aho bizatwara asaga miliyari 11 z’amadolari y’Amerika kugira ngo bigerweho.
Photo: Iyi nama ya COP29, iri kubera i Baku muri Azerbaijan, yitabiriwe n'abaturutse mu bihugu bitandukanye.
Photo: Kagame ubwo yari ageze i Baku muri Azerbaijan, ahari kubera inama yiga ku kubungabunga ibidukikije.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yanenze politiki mbi y’Ababiligi baremye amacakubiri mu banya-Rwand...
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruzwi nka...
Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Mukuralinda Alain, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri u...
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yagaragaje ko u Rwanda rudafite gahunda yo guterana amagamb...
Perezida Paul Kagame yihanangirije u Bubiligi bukomeje kubuza gukurikirana u Rwanda ndetse no kurubuza amahwemo.