Umukinnyi wa Vipers SC yo muri Uganda, Abubakar Lawal, yitabye Imana azize impanuka ya moto yabereye mu mujyi wa Entebbe muri Uganda.

Uyu munya-Nigeria w'imyaka 29 yatabarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, nyuma yo kugwa muri iyo mpanuka, nk'uko tubikesha umunyamakuru wo muri Uganda, Clive Kyazze.

Mu butumwa Vipers yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, yagize iti "Tubabajwe cyane no gutangaza urupfu rutunguranye rw'umukinnyi wacu, Abubakar Lawal, witabye Imana muri iki gitondo."

Iyi kipe yo muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Uganda yavuze ko Lawal yahise ajyanwa ahabugenewe mu bitaro, ndetse yongeraho ko igihe cyo gushyingura nyakwigendera kizatangazwa mu bihe biri imbere.

Iti "Intekerezo n'amasengesho byacu biri kumwe n'umuryango wa Lawal, abakunzi b'ikipe, inshuti ndetse n'abavandimwe muri ibi bihe bigoye."

Lawal, wakinaga asatira izamu, yageze muri Vipers muri Nyakanga 2022 avuye muri AS Kigali, yari amazemo imyaka ibiri.

Abubakar Lawal