Follow
Umukinnyi wa Vipers SC yo muri Uganda, Abubakar Lawal, yitabye Imana azize impanuka ya moto yabereye mu mujyi wa Entebbe muri Uganda.
Uyu munya-Nigeria w'imyaka 29 yatabarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, nyuma yo kugwa muri iyo mpanuka, nk'uko tubikesha umunyamakuru wo muri Uganda, Clive Kyazze.
Mu butumwa Vipers yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, yagize iti "Tubabajwe cyane no gutangaza urupfu rutunguranye rw'umukinnyi wacu, Abubakar Lawal, witabye Imana muri iki gitondo."
Iyi kipe yo muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Uganda yavuze ko Lawal yahise ajyanwa ahabugenewe mu bitaro, ndetse yongeraho ko igihe cyo gushyingura nyakwigendera kizatangazwa mu bihe biri imbere.
Iti "Intekerezo n'amasengesho byacu biri kumwe n'umuryango wa Lawal, abakunzi b'ikipe, inshuti ndetse n'abavandimwe muri ibi bihe bigoye."
Lawal, wakinaga asatira izamu, yageze muri Vipers muri Nyakanga 2022 avuye muri AS Kigali, yari amazemo imyaka ibiri.
DISTURBING NEWS Vipers SC Nigerian midfielder Abubakar Lawal has passed away Lawal perished in a motorcycle accident on Monday along Entebbe Road#CKSports pic.twitter.com/vYZIZQSBqJโ Omutegeke | ๐บ๐ฌ๐๏ธ (@CliveKyazze) February 24, 2025
DISTURBING NEWS Vipers SC Nigerian midfielder Abubakar Lawal has passed away Lawal perished in a motorcycle accident on Monday along Entebbe Road#CKSports pic.twitter.com/vYZIZQSBqJ
๐๐๐ ๐๐๐๐! ๐ญ๐๐๏ธWe are deeply saddened to announce the sudden and untimely passing of our beloved player, Abubakar Lawal, who left us this morning.Heโs body has been transferred to a medical facility for postmortem examination. Funeral arrangements will be communicatedโฆ pic.twitter.com/mDaZIzo20pโ ๐๐ข๐ฉ๐๐ซ๐ฌ ๐๐ฉ๐จ๐ซ๐ญ๐ฌ ๐๐ฅ๐ฎ๐ (@VipersSC) February 24, 2025
๐๐๐ ๐๐๐๐! ๐ญ๐๐๏ธWe are deeply saddened to announce the sudden and untimely passing of our beloved player, Abubakar Lawal, who left us this morning.Heโs body has been transferred to a medical facility for postmortem examination. Funeral arrangements will be communicatedโฆ pic.twitter.com/mDaZIzo20p
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yahishuye ko ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire rya VAR rigiye kuzanwa muri shamp...
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yasobanuye uko amakipe atatu yo muri Sudani yemerewe gukina muri sha...
Ishyirahamwe ryโUmupira wโAmaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse abasifuzi batatu kubera amakosa yโimisifurire bakoze mu m...
Amakipe atatu, Al Hilal Omdurman, Al-Ahly Wad Madani, na Al Merrikh, yo muri Sudani ari mu biganiro na FERWAFA ndetse na Rwa...
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanyomoje amakuru yavugaga ko abasifuzi babiri, Ngaboyisonga Patrick ...