Follow
Etincelles yatangaje Irambona Masudi Djuma nk'umutoza mukuru wayo, aho yasinye amasezerano y'umwaka umwe.
Kuva uyu mwaka w'imikino 2025-26 watangira, iyi kipe yo mu karere ka Rubavu yatozwaga na Lomami Marcel, wahawe izo nshingano nyuma y'uko Seninga Innnocent atandukanye n'ikipe muri Kanama 2025 kubera icyo uyu mutoza yise "agasuzuguro."
Etincelles yahishuye ko Irambona Masudi yashyize "umukono ku masezerano y'umwaka umwe ushobora kongerwa."
Irambona Masudi asanze Etincelles ku mwanya wa 13 ku rutonde rwa shampiyona, aho ifite inota rimwe gusa mu mikino ibiri imaze gukina muri uyu mwaka w'imikino.
Muri iyo mikino Etincelles yakinnye, harimo uwo yatsinzwemo na mukeba wayo Marines ibitego 2-0, ndetse inanganya na Gasogi United 0-0.
Ni mu gihe umukino wayo w'umunsi wa gatatu, yagombaga gukina na APR, wasubitswe kubera ko iyi kipe y'Ingabo z'u Rwanda yari iri mu myiteguro y'umukino wo kwishyura w'ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, yasezerewemo.
Irambona Masudi si mushya muri shampiyona y'u Rwanda, dore ko yatoje amakipe arimo Rayon Sports – inshuro ebyiri – mu 2016, aho yanayihesheje igikombe cya shampiyona, ndetse no mu 2022.
Uyu mutoza, ukomoka mu Burundi, kandi yatoje AS Kigali na Bugesera.
Hanze y'u Rwanda, Irambona Masudi yatoje amakipe arimo Bukavu Dawa yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, AS Inter Star yo mu Burundi, Dodoma Jiji yo muri Tanzania, ndetse n'andi.
Yanabayeho umutoza w'agateganyo wa Simba SC mu mwaka w'imikino 2017-18, aho icyo gihe yari asimbuye umunya-Cameroon Joseph Omog, wari watandukanye n'iyi kipe imaze gusezererwa muri Tanzania FA Cup .
Irambona Massoud Djuma Mohamed ubu ni umutoza mukuru wa Etincelles FC, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'umwaka umwe ushobora kongerwa. @RubavuDistrict @FERWAFA @RwandaLeague @rbarwanda pic.twitter.com/XDWTaSZXoM— ETINCELLES FC.OFFICIEL (@EtincelleFc) October 13, 2025
Irambona Massoud Djuma Mohamed ubu ni umutoza mukuru wa Etincelles FC, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'umwaka umwe ushobora kongerwa. @RubavuDistrict @FERWAFA @RwandaLeague @rbarwanda pic.twitter.com/XDWTaSZXoM
Urukiko rwa Gisirikare rw’i Nyamirambo rwategetse ko abasivile 23 n’aba ofisiye babiri ba RCS, bakurikiranweho ibyaha bijyan...
Umukinnyi wa Los Angeles Clippers, Kawhi Leonard, wegukanye ibikombe bibiri bya NBA, ndetse n'umuhanzikazi w'umunya-Nigeria ...
APR BBC na Patriots BBC zatsinze imikino yazo ya kabiri muri ½ cya kamarampaka, bituma zongera amahirwe yazo yo kugera ku mu...