Follow
Mbarushimana Abdul yagizwe umutoza mukuru wa Vision FC, asimbuye umwongereza Callum Shawn Serby uherutse gutandukana n'iyi kipe kubera umusaruro mubi.
Mbarushimana yavuze ko yasinye amasezerano y'igihe gito, aho azongererwa andi hashingiwe ku musaruro azagira mu mikino ibanza ya shampiyona isigaye.
Ati "Ni ugukora iyi mikino isigaye ibanza hanyuma tukaba ariyo duheraho dukora amasezerano arambye."
Callum Shawn Serby yatandukanye na Vision nyuma yo guhagarikwa kubera umusaruro mubi tari 25 Ukwakira 2024.
Mbarushimana asanze Vision, yazamutse mu cyiciro cya mbere muri uyu mwaka, ku mwanya ubanziriza uwa nyuma n'amanota atanu mu mikino umunani imaze gukina muri shampiyona, aho irusha Kiyovu Sports ya nyuma amanota abiri.
Umukino we wa mbere nk'umutoza wa Vision azawukina na APR FC kuri uyu wa Kane, ubwo hazaba hakinwa imikino y'umunsi wa cyenda wa shampiyona.
Mbarushimana yagaragaje ko kuba Vision imaze gukina imikino myinshi kurusha APR muri shampiyona ari intwaro yayifasha guhangana nayo.
Ati "Ni iby'agaciro gutangirira ku ikipe nziza nka APR, iteka iba ihabwa amahirwe yo gutwara shampiyona. Ntabwo byoroshye ariko si ukuvuga ko ibikomeye byose bidashoboka. Tugiye kugerageza turebe ko umusaruro waba mwiza."
Si ubwa mbere Mbarushimana atoje muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, dore ko yabaye mu makipe nka Bugesera, Rayon Sports na Etoile de l'Est. Yaherukaga gutandukana na AS Muhanga muri Kanama 2024.
Photo: Mbarushimana yahise atangira akazi muri Vision FC, aho yakoresheje imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yahamirije B&B Kigali ko ikipe yamaze gutandukana na Afhamia Lotfi, wari ...
Myugariro Bayisenge Emery yavuze ko umukino wa APR na Rayon Sports ari umukino wahindurira ubuzima umukinnyi uwariwe wese wa...
Umuvugizi w'abafana ba APR, Jangwani, n'uw'abafana ba Rayon Sports, Wasili, bahishuye byinshi ku mikorere mishya bazanye mur...
Kapiteni wa APR, Niyomugabo Claude, yavuze ko biteguye gukosora amakosa yose yakozwe mu mikino iheruka mu gihe bitegura guca...
Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yavuze ko yashyizweho ingamba zijyanye no gukurikirana uburyo amafederasiyo akoresha...