Follow
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse Mugiraneza "Migi" Jean Baptiste mu bikorwa byose bya ruhago mu gihe kingana n'umwaka umwe nyuma y'uko yumvikanye mu majwi asaba myugariro wa Musanze, Shafiq Bakaki, kwitsindisha.
Mu majwi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, Mugiraneza, wari umutoza wungirije wa Muhazi United, yumvikanye asaba Bakaki kumufasha we na bagenzi be bakitsindisha imbere ya Kiyovu Sports kugira ngo iyi kipe yo ku Mumena itazamanuka muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri kandi barumvikanye ko azayitoza mu mwaka w'imikino utaha.
Nyuma Mugiraneza yisobanuye avuga ko yabikoze ashaka kumenya koko niba Bakaki ajya atsindisha ikipe nk'uko byamuvuzweho mu mukino Musanze yatsinzwemo na Vision ibitego 3-0 mu mpera za 2024 kuko yifuzaga ko Muhazi United yazamugura mu mwaka w'imikino utaha, ariko yasanga ariko bimeze akabireka.
Nyuma y'ukwezi kurenga yiga ku myitwarire ye, FERWAFA yahanishije Mugiraneza kutagira igikorwa cy'umupira w'amaguru na kimwe agaragaramo ndetse no gucibwa ku bibuga byose mu Rwanda mu gihe cy'umwaka umwe.
Itangazo rya FERWAFA rigira riti "Komisiyo y'imyitwarire ihanishije Bwana MUGIRANEZA Jean Baptsite alias MIGI guhagarikwa kugira uruhare mu gikorwa icyo aricyo cyose kijyanye n'umupira w'amaguru no gucibwa ku bibuga byose byo mu Rwanda mu gihe gihwanye n'umwaka umwe (1)."
Mugiraneza kandi yaciwe amande angana n'ibihumbi ijana by'amafaranga y'u Rwanda "uhereye igihe amenyesherejwe icyemezo."
Uyu mutoza, wanahagaritswe na Muhazi United nyuma y'ayo majwi, yahawe iminsi ibiri yo kujuririra icyemezo cya FERWAFA.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yahamirije B&B Kigali ko ikipe yamaze gutandukana na Afhamia Lotfi, wari ...
Myugariro Bayisenge Emery yavuze ko umukino wa APR na Rayon Sports ari umukino wahindurira ubuzima umukinnyi uwariwe wese wa...
Umuvugizi w'abafana ba APR, Jangwani, n'uw'abafana ba Rayon Sports, Wasili, bahishuye byinshi ku mikorere mishya bazanye mur...
Kapiteni wa APR, Niyomugabo Claude, yavuze ko biteguye gukosora amakosa yose yakozwe mu mikino iheruka mu gihe bitegura guca...
Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yavuze ko yashyizweho ingamba zijyanye no gukurikirana uburyo amafederasiyo akoresha...