Follow
APR yatsinze Muhazi United igitego 1-0 mu mukino w'umunsi wa 10 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatandatu, tariki 23 Ugushyingo 2024.
Mugiraneza Frodouard niwe wafashije iyi kipe y'Ingabo z'u Rwanda kubona amanota atatu, ku gitego yatsinze ku munota wa 39 nyuma y'umupira yahawe na Niyibizi Ramadan, maze uyu mukinnyi, wahoze akinira Kiyovu Sports, awukoraho rimwe ahita atera mu izamu ari inyuma y'urubuga rw'amahina.
Wari umukino wa mbere umutoza wa Darko Novic agiriye icyizere Mugiraneza cyo kubanza mu kibuga kuva uyu mukinnyi yasinyira APR mu mpeshyi z'uyu mwaka.
Ni nyuma y'uko Taddeo Lwanga agarutse mu ikipe atinze, dore ko yaje kuri uyu wa Gatanu mu gitondo aho yari ari kumwe n'ikipe y'igihugu ya Uganda mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika.
Nyuma y'umukino, Abafana ba APR bavuze ko batishimiye imikinishirize ya Darko Novic, aho bamunenga ko ikipe ye idatsinda ibitego byinshi ndetse atinda gukora impinduka mu mukino.
Umutoza mukuru wa APR, Darko Novic, yabwiye itangazamakuru ko ikipe ye ikomeje kugorwa cyane no kugira abakinnyi benshi bahamagarwa mu makipe y'ibihugu ndetse n'ibibazo by'imvune, gusa agaragaza ko bagifite imbaraga nke mu kwinjiza ibitego byinshi.
Naho, Ruremesha Emmanue, utoza Muhazi United, yagaragaje ko ikipe ye iri mu ihurizo ry'uko itaguze abakinnyi beza b'abanya-Rwanda kuko yagumanye abo yari ifite, agaragaza ko bimugora mu misimburize bijyanye n'umubare w'abakinnyi b'abanyamahanga bemewe mu kibuga muri shampiyona.
Ati "Umwataka dufite ni umwe, dusa nkaho ari we tugenderaho, ariko nitugira amahirwe tukabona undi uza kumufasha mu mikino yo kwishyura, bizaba byiza kurushaho."
APR yahise ifata umwanya wa cyenda ku rutonde rwa shampiyona aho ifite amanota 11, nyuma y'imikino itandatu imaze gukina, mu gihe Muhazi United yahise imanuka ijya ku mwanya wa 10 n'amanota 10 mu mikino 10 imaze gukina.
Photo: Mugiraneza Frodouard yatsinze igitego mu mukino we wa mbere abanje mu kibuga muri APR muri shampiyona y'icyiciro cya mbere.
Photo: Abafana ba APR ntibishimiye imikinishirize y'umutoza Darko Novic, ndetse no hagati mu mukino bagiye bagaragaza ukutishimira ibyemezo bye baririmba bati "Simbuza."
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yahishuye ko ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire rya VAR rigiye kuzanwa muri shamp...
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yasobanuye uko amakipe atatu yo muri Sudani yemerewe gukina muri sha...
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse abasifuzi batatu kubera amakosa y’imisifurire bakoze mu m...
Amakipe atatu, Al Hilal Omdurman, Al-Ahly Wad Madani, na Al Merrikh, yo muri Sudani ari mu biganiro na FERWAFA ndetse na Rwa...
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanyomoje amakuru yavugaga ko abasifuzi babiri, Ngaboyisonga Patrick ...