Umutoza wungirije wa Muhazi United, Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi, yumvikanye asaba umukinnyi wa Musanze, Shafiq Bakaki, kwitsindisha mbere y'umukino wahuje Musanze na Kiyovu Sports ku wa Gatandatu, tariki 15 Werurwe 2025.

Mu majwi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Mugiraneza yumvikanye asaba Bakaki kumufasha we na bagenzi be bakitsindisha imbere ya Kiyovu Sports kugira ngo iyi kipe yo ku Mumena itazamanuka muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri kandi azayitoza mu mwaka utaha.

Mugiraneza yabwiraga Bakaki ko yamaze kumvikana na Kiyovu Sports kuzayibera umutoza mukuru mu mwaka w'imikino utaha kandi ko adashaka kuzayitoza iri mu cyiciro cya kabiri, amwibutsa ko natangira akazi muri Kiyovu azahita amujyana nawe.

Ati "Nzajya kuba umutoza muri Kiyovu umwaka w'imikino utaha, subizi ko nari ngiye kugutwara muri Muhazi United? Ntabwo najya gutoza Kiyovu yaragiye mu cyiciro cya kabiri, uramfasha iki rero? Kandi umwaka utaha tuzaba turi kumwe, subizi ko njye ntajya mbeshya wa mugabo we?"

Kiyovu Sports na Musanze zagiye gukina zikurikirana ku rutonde rwa shampiyona, dore ko Kiyovu yari iri ku mwanya wa 15 n'amanota 18, irushwa inota rimwe na Musanze.

Muri ayo majwi, Mugiraneza akomeza yibutsa Bakaki ko adakunda Team Manager wa Musanze, Imurora Japhet kubera ibibazo bagiranye bagikorana muri iyi kipe yo mu karere ka Musanze.

Gusa nk'uko byumvikana muri ayo majwi, Bakaki yahakaniye Mugiraneza amubwira ko ntacyo yamufasha kubyerekeranye no kwitsindisha kubera ko ari mu gisibo cya Ramadhan.

Mugiraneza yahise atangira gusaba uyu myugariro wa Musanze nimero ya telefoni y'umunyezamu, Nsabimana Jean de Dieu uzwi nka Shawulini, kugira ngo arebe ko we yamufasha kwitsindisha imbere ya Kiyovu Sports.

Yongeraho ko ari bunitabaze Muhire Anicet uzwi nka Gasongo.

Uwo mukino, wabereye kuri Stade Ubworoherane, warangiye Musanze inyagiye Kiyovu Sports ibitego 3-0, ndetse Bakaki, wari wasabwe kwitsindisha, atsindamo igitego, aho yatsinze igitego cya kabiri n'umutwe.

Biravugwa ko ayo majwi yafashwe na Bakaki maze ayumvisha abo muri Musanze, bayashyira hanze nyuma y'umukino.

Mugiraneza, wabaye umukinnyi ukomeye mu makipe nka APR, Kiyovu, Azam, Gor Mahia, ndetse n'ayandi, yatandukanye nabi na Musanze, yari abereye umutoza wungirije, mu mwaka ushize, ahita yerekeza muri Muhazi United.

Amakuru agera kuri B&B Kigali avuga ko ubuyobozi bwa Muhazi United bwatangiye gutekereza guhagarika Mugiraneza nyuma yo kumva ayo majwi.

Mu mupira w'amaguru wo mu Rwanda hakunze kuvugwa ukwitsindisha, ruswa ndetse n'ibindi bisa nabyo, ariko akenshi nta bimenyetso bigaragara biba bihari.

Gusa ayo majwi y'ikiganiro hagati ya Mugiraneza na Bakaki yongeye gushimangira ko iyo mico ihari muri ruhago yo mu Rwanda.

Si ubwa mbere hasohotse amajwi agaragaza ko mu Rwanda hari amakipe cyangwa abantu bagira uruhare ku musaruro w'ibiva mu mikino bitanyuze mu mucyo, dore ko hari umukinnyi wa Etoile de l'Est wigeze kumvikana avuga ko basabwe n'ubuyobozi bw'ikipe kwitsindisha mu mukino wa shampiyona wabahuje na APR.

Mu busanzwe ukwitsindisha cyangwa kugurisha umukino (match fixing) ni icyaha gihanwa bikomeye mu mupira w'amaguru.

Mu 2012, nyakwigendera Ntagwabira Jean Marie yafatiwe ibihano na FERWAFA byo guhagarikwa imyaka itanu muri ruhago, byaje kugabanywa, azira gutanga ruswa kugira ngo atsinde Rayon Sports ubwo yatozaga Kiyovu Sports nk'uko yari yabyitangarije.