Follow
Mukansanga Salima yahagaritse umwuga wo gusifura mu mupira w'amaguru nyuma y'imyaka irenga 12 akora uyu umwuga.
Aganira na B&B Kigali, Mukansanga w'imyaka 36 yahamije ko yafashe icyemezo cyo gusezera ku gusifura ku bushake bwe, agira ati "Nasezeye ku giti cyanjye, ibindi abandi bavuga simbizi."
Kuri ubu Mukansanga ari kubarizwa mu Bufaransa, ndetse hari amakuru avuga ko uyu mugore agiye kuba kuba umusifuzi wo kuri Video Assistant Referee (VAR), ari nayo mpamvu yerekeje ku mugabane w'i Burayi dore ko iryo koranabuhanga ritaragera mu Rwanda.
Mukansanga yabaye umusifuzi wemewe na FIFA mu 2012 ndetse ni umwe mu basifuzi bakomoka mu Rwanda bakoze amateka aremereye mu mupira w'amaguru.
Mu 2022, Mukansanga yabaye umusifuzikazi w'Umunyafurika wa mbere wasifuye mu Gikombe cy'Isi cy'Abagabo nyuma yo kuba umusifuzi wa kane mu mikino irimo uwahuje u Bufaransa na Australia.
Yasifuye kandi mu marushanwa akomeye mu mupira w'amaguru arimo Igikombe cy'Isi cy'Abagore cya 2019 na 2023, aho yari umusifuzi wo hagati mu kibuga, Igikombe cy'Afurika cyabereye muri Cameroon mu 2022, ndetse no muri mukino ya Olempike yabereye i Tokyo mu 2020.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yahamirije B&B Kigali ko ikipe yamaze gutandukana na Afhamia Lotfi, wari ...
Myugariro Bayisenge Emery yavuze ko umukino wa APR na Rayon Sports ari umukino wahindurira ubuzima umukinnyi uwariwe wese wa...
Umuvugizi w'abafana ba APR, Jangwani, n'uw'abafana ba Rayon Sports, Wasili, bahishuye byinshi ku mikorere mishya bazanye mur...
Kapiteni wa APR, Niyomugabo Claude, yavuze ko biteguye gukosora amakosa yose yakozwe mu mikino iheruka mu gihe bitegura guca...
Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yavuze ko yashyizweho ingamba zijyanye no gukurikirana uburyo amafederasiyo akoresha...