Jimmy Mulisa yagaragaje ko yatunguwe no kubwirwa ko Rwasamanzi Yves, wari wagizwe umwungiriza we mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' mu mikino yo gushaka itike ya CHAN 2024, atazaboneka.

Aganira n'itangazamakuru mbere y'imyitozo ya nyuma y'Amavubi kuri uyu wa Gatatu, Jimmy Mulisa yavuze ko ibyabayeho byose, birimo kugirwa umutoza mukuru w'Amavubi by'agateganyo, byari byabanjwe kuganirwaho na Rwasamanzi ahari.

Ati "Mbere y'uko agenda (Frank Torsten Spittler) yaratuganirije n'umutoza Yves arimo, nkuko twari dusanzwe tubikora mu gihe cyo gutegura imikino no gukurikira abakinnyi batandukanye, atubwira ko aritwe tuzayobora uyu mukino, ko we yagizemo utubazo."

"Ariko bigeze umunsi w'umwiherero nange natunguwe no ubutumwa bw'umutoza Rwasamanzi ku rubuga avuga ko atazaboneka, adusaba ko twagerageza tukazatsinda umukino. Ibindi nanjye nabyumvise mu itangazamakuru."

Jimmy Mulisa yahawe kuyobora Amavubi nyuma y'uko umutoza mukuru, Frank Torsten Spittler, asubiye iwabo mu biruhuko by'iminsi mikuru, ndetse Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru (FERWAFA) ryavuze ko iki cyemezo cyafashwe na Torsten Spittler.

Rwasamanzi Yves, wari usanzwe ari umutoza wungirije Torsten Spittler mu Amavubi cyo kimwe na Mulisa, yari yabwiwe ko azungiriza Mulisa ariko uyu mutoza avuga ko atazaboneka kubera impamvu z'umuryango.

Gusa byavuzwe ko Rwasamanzi yanze kungiriza Mulisa, bituma atitabira uyu mwiherero w'Amavubi yitegura umukino ubanza w'injonjora rya kabiri mu gushaka itike ya CHAN 2024 azakina na Sudani y'Epfo.

Rwasamanzi yahise asimbuzwa Habimana Sosthene, usanzwe utoza Musanze FC.

Mulisa yabwiye itangazamakuru kandi ko ariwe wari usanzwe ukorana bya hafi n'umutoza mukuru, Frank Torsten Spittler, kuko ariwe wari ufite amasezerano.

Yavuze ko kuba abakinnyi ba APR baratinze kwitabira umwiherero w'Amavubi yari yabimenyeshejwe n'ubuyobozi bwa FERWAFA, gusa agaragaza ko yari kwishimira kubonera abakinnyi bose rimwe bagatangirana imyitozo.

Abakinnyi ba APR binjiye mu mwiherero w'Amavubi batinzeho iminsi ibiri, dore ko batangiranye n'abandi imyitozo ku wa Kabiri, tariki 17 Ukuboza 2024, nyuma yo gusabirwa uruhushya n'ikipe yabo igaragaza ko bafite umunaniro mwinshi.

Biteganyijwe ko Amavubi azahaguruka i Kigali yerekeza i Juba muri Sudani y'Epfo kuri uyu wa Kane, tariki 19 Ukuboza 2024, aho azakina n'iyi kipe tariki 22 Ukuboza 2024 kuri Juba Stadium.

Amavubi kuri KPS

Photo: Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma kuri Kigali Pele Stadium yitegura umukino ubanza wo gushaka itike ya CHAN 2024 azakina na Sudani y'Epfo.