Munyakazi Sadate, wayoboye Rayon Sports hagati ya 2019 na 2020, yahishuye umugambi afite wo kugura iyi kipe agera kuri miliyari eshanu Frw ndetse n’imishinga ayifiteho.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, Munyakazi yagaragaje ko ashaka kurandura ibibazo by’ubukungu Rayon Sports imaranye imyaka myinshi, akayigira ubukombe, ndetse akanatura umutwaro abafana b’iyi kipe bamaze igihe bikoreye mu gihe yaba yemerewe kuyigura.

Yagize ati “Ikipe izaba ifite iby’ibanze byose kugira ngo ibe urutirigongo rwa siporo nya-Rwanda.”

Munyakazi yavuze ko miliyari imwe muri izo eshanu ateganya kugira ikipe izasaranganywa amatsinda akubiyemo abafana ba Rayon Sports kugira ngo abahanagure icyuya babize bitangira iyi kipe, ndetse agaragaza ko azakoresha indi miliyari imwe mu kwishyura amadeni y’ikipe.

Yagize ati “Miliyari imwe izasaranganywa Fan Club kugira ngo zihanagure icyuya zabize. Miliyari imwe izishyurwa amadeni kugira ngo nirinde birantega.”

Yavuze ko izindi miliyari eshatu zisigaye zizashorwa muri Rayon Sports mu gihe cy'imyaka itatu, bisobanuye ko azashora miliyari imwe mu ikipe buri mwaka.

Munyakazi yavuze ko kandi nagura Rayon Sports, amahuriro y’abafana (Fan Club) b’ikipe azagumaho ariko adatanga umusanzu nk’uko bisanzwe, ati “Ayo (Fan Clubs) zatangagamo umusanzu nzajya nzisura dukore ubusabane.”

Yagaragaje ko ku ngoma ye abafatanyabikorwa ba Rayon Sports bazahabwa serivisi nziza nka “zahabu” byumwihariko umufatanyabikorwa mukuru.

Munyakazi yashimangiye ko nagura Rayon Sports, ubuyobozi bwayo buzashyirwaho nawe kuko azaba ari we “washoye akayabo.”

Yongeyeho ko azashyiraho umurongo utishyurwa wo gutanga ibitekerezo ku ikipe kugira ngo ace abajya kubitangira kuri radiyo.

Munyakazi yavuze ko nyuma y’imyaka itatu aguze Rayon Sports, azahita ashora izindi miliyari eshanu zizakoreshwa mu gushinga ikipe ya Volleyball, Basketball ndetse n’ikipe y’amagare.

Yavuze ko yifuza ko nyuma y’imyaka itatu aguze Rayon Sports, iyi kipe izaba ifite “private jet, bus y’akataraboneka, ambulance ebyiri,” ndetse n’ibindi.

Munyakazi yavuze ko ubu busabe, yacishije ku mbuga nkoranyambaga, bwo kugura Rayon Sports buzarangira tariki 25 Ukuboza 2025.

Yongeraho ko mu gihe ibiganiro by’ibanze n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bigamije kugura iyi kipe byagenda neza, azahita ashyira miliyoni 100 Frw mu ikipe kugira ngo ayifashe kurangira umwaka w’imikino wa shampiyona neza.

Ubwo Komite Nyobozi ya Rayon Sports yatorwaga mu Ugushyingo 2024, yahise imurika umushinga wa Rayon Sports Ltd, utaratangira gukora, aho abantu batandukanye bazaba bemerewe kugura imigabane muri iyi kipe, bikayifasha kurandura ibibazo by’ubukungu.