Follow
Umutoza wungirije w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Nshimiyimana Eric, yavuze ko nta gitutu bafite mbere yo guhura na Nigeria mu mukino wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026, kubera ko Amavubi ari yo ayoboye itsinda aherereyemo.
Ubwo yaganiraga n'itangazamakuru kuri uyu wa Kane, tariki 20 Werurwe 2025, Nshimiyimana yavuze ko u Rwanda rufite amahirwe yo kuba ruzakinira mu rugo kandi rugomba kuyabyaza umusaruro.
Yagaragaje ko Nigeria atari ikipe iteye ubwoba u Rwanda, nubwo ifite amazina aremereye, kuko mu mikino baheruka gukina, Amavubi yitwaye neza kandi abakinnyi batahindutse.
Nshimiyimana yavuze ko Nigeria ari yo ifite igitutu kubera ko ari ikipe ikomeye kandi ikaba ifite amanota make ugereranyije n'u Rwanda.
Yagize ati "Njyewe nibaza ko nta gitutu dufite, ni Nigeria ifite igitutu, kuko twe dufite amanota arindwi, Nigeria yo ifite amanota atatu."
Yongeyeho ati "Nigeria ifite abakinnyi beza, turayubaha, ariko ubu ni amateka. Dufite iminota 90 twese tugiye kurwanira, uzitanga cyane, agakora amakosa make, azatsinda umukino."
Abatoza b'Amavubi bayobowe na Adel Amrouche bamaze iminsi 18 gusa bahawe izo nshingano zo gutoza u Rwanda.
Gusa kuri Nshimiyimana si ikibazo, dore ko yavuze ko nta gishya abatoza bahinduye mu ikipe, ahubwo bakomereje aho yari igeze.
Ati "Nta kintu twahinduye, ni ugukomereza kubyo twasanze, abakinnyi ni babandi, ntabwo ari njye n'umutoza mukuru tuzajya mu kibuga."
Umukino w'u Rwanda na Nigeria utegerejwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 21 Werurwe 2025, kuri Amahoro Stadium, saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.
Amavubi agiye gukina uyu mukino w'umunsi wa gatanu wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026 ayoboye itsinda C, aho afite amanota arindwi mu mikino ine yakinnye.
Ni mu gihe, Nigeria iri ku mwanya wa gatanu n'amanota atatu mikino ine amaze gukina.
Kapiteni w'Amavubi, Bizimana Djihad, yashimangiye ko batitaye ku izina Nigeria ifite ngo bibatere ubwoba nk'abakinnyi.
Ati "Ibyo gutinya ntabwo bigihari, turabubaha nk'ikipe ikomeye, bafite amazina akomeye, ndetse ni igihugu gikomeye mu mupira w'amaguru muri Afurika. Twe tuzatanga ibyo dufite byose n'iyo umusaruro utaba mu ruhande rwacu, ariko umuntu uri muri sitade agataha avuga ati aba basore batanze ibyo bagombaga gutanga."
Rayon Sports yahagaritse umutoza mukuru wayo, Robertinho, "kubera impamvu z'uburwayi," nk'uko byatangajwe n'iyi kipe mu ruke...
Rayon Sports yatakaje umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na Marines ibitego 2-2 kuri uyu wa Gatand...
Munyakazi Sadate, wayoboye Rayon Sports hagati ya 2019 na 2020, yahishuye umugambi afite wo kugura iyi kipe agera kuri miliy...
Abafana ba Arsenal barenga 1000 baturutse mu bihugu 14 byo ku mugabane wa Afurika bagiye guhurira mu iserukiramuco rizabera ...
Chairman wa APR FC, Brig. Gen. Rusanganwa Deo, yagaragaje ko umutoza w’iyi kipe, Darko Novic, akoze impinduka mu mikinire, y...