Perezida w'Umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yavuze ko nyuma yo kugenzura ibaruwa yanditswe na Munyakazi Sadate, yishyuza amafaranga iyi kipe ndetse n'amasezerano bafitanye, yasanze nta shingiro bifite.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Twagirayezu yavuze kandi ko nta kimenyetso na kimwe gihari kigaragaza ko Munyakazi Sadate akwiriye gucuruza ibirango bya Rayon Sports.

Ati "Naramusubije ndamubwira nti niba washakaga ko tubonana ku byerekeranye n'ibyo bibazo bibiri, nta mpamvu kuko ntacyo nabonye mu ibaruwa."

Twagirayezu yavuze ko Munyakazi yandikiye Rayon Sports inyandiko ebyiri zitandukanye, zirimo iyishyuza ndetse n'indi ibwira ubuyobozi amasezerano afitanye n'ikipe mu byerekeranye no gucuruza ibirango bya Rayon Sports.

Munyakazi yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ibaruwa abusaba kugirana ibiganiro ku masezerano sosiyete ahagarariye zagiranye n'iyi kipe, ndetse n'umwenda w'arenga miliyoni 85 Frw imufitiye.

Munyakazi, wayoboye Rayon Sports hagati ya 2019 na 2020, yagaragaje ko tariki 17 Mutarama 2019, sosiyete ye yitwa MK Sky Vision Ltd yagiranye na Rayon Sports amasezerano yo gushakira ikipe abafatanyabikorwa mu by'ubucuruzi, mu gihe tariki 16 Werurwe 2019, sosiyete ye yitwa Three Brothers Marketing Group Ltd yagiranye n'iyi kipe amasezerano yo gucuruza ibintu byose biriho ibirango by'Umuryango wa Rayon Sports.

Yerekanye ko kandi yagurije Rayon Sports agera kuri miliyoni 85 n'ibihumbi 389 Frw (85, 389, 000 Frw) atabariyemo ayo yayihaye "nk'Umusogongero w'ibyo twari tugiye gukorana ndetse n'amafranga twatanze mbere ya Nyakanga 2019."

Twagirayezu yagaragaje ko Munyakazi ashaka kwishyuza Rayon Sports ariko akayobya uburari asaba ibiganiro, gusa avuga ko bazashakira umuti iki kibazo cya Munyakazi n'ikipe.

Ati"Mureke dukore ku kibazo cya Sadate neza, nzi neza ko kizakemuka."

Twagirayezu yashimangiye kandi ko iyo ugiye muri Rayon Sports nk'umuyobozi witeguye gutanga amafaranga, uyiyobora neza, ariko iyo uyigiyemo witeze inyungu izakugarukira, "Rayon Sports ntabwo uyiyobora."

Munyakazi Sadate

Photo: Munyakazi Sadate agaragaza ko Rayon Sports imurimo umwenda urenga miliyoni 85 Frw.