Follow
Rutahizamu uca ku mpande wa Police FC, Byiringiro Lague, yahishuye ko yahoze ari umufana ukomeye wa Rayon Sports mbere yo kwerekeza muri APR FC.
Byiringiro yavuze ko ubwo yinjiraga muri APR mu 2017, yahise ahindura intekerezo akunda iyi kipe y'Ingabo z'u Rwanda, aho avuga ko yamuhinduriye ubuzima.
Ubwo yaganiraga na Isibo TV mu kiganiro The Choice Live, Byiringiro yagize ati "Ngewe 2016 nakundaga Rayon Sports, kandi uko ni ukuri. Nkijya muri APR kuva icyo gihe, ubu ni ikipe nkunda birenze."
Yongeyeho ati "APR ni ikipe yamfashije, yampaye umugore, inyubakira inzu, impa ibintu byose birenze."
Byiringiro yavuze ko nta marangamutima agifitiye Rayon Sports nubwo yakuze ayifana, agaragaza kuri ubu akunda ikipe akinira, ati "Njyewe ubu nkunda Police."
Byiringiro yifujwe na Rayon Sports mu igura n'igurisha ryo muri Mutarama 2025 ariko birangira asinyiye Police amasezerano y'umwaka umwe n'igice.
Yavuze ko nta biganiro byinshi yigeze agirana n'ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo ayisinyire.
Byiringiro yavuze ko yamenyanye na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, biciye kuri murumuna w'uyu mugabo, umaze amezi atatu ayobora iyi kipe, utuye muri Sweden, aho Byiringiro yakinaga.
Yavuze ko ubwo Twagirayezu yamenyaga ko Byiringiro agiye kugaruka mu Rwanda, biciye kuri murumuna we, yahise abaza Byiringiro niba byashoboka ko yasinyira Rayon Sports, maze uyu mukinnyi amubwira ko baganira nta kibazo mu gihe yaba ageze i Kigaki, dore ko nta kipe yari afite.
Akigera i Kanombe ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe n'abarimo Twagirayezu, maze uyu muyobozi wa Rayon Sports amusaba ko bagirana ibiganiro kugira ngo asinyire iyi kipe, ariko Byiringiro amusaba ko yamuha umwanya akabanza akajya kuruhuka kubera ko yari ananiwe.
Byiringiro yavuze ko yari akigera aho yari agiye kuruhukira, Police yahise imuhamagara imusaba ko yayisinyira, maze nawe ayemerera atazuyaje.
Uyu mukinnyi yavuze ko Rayon Sports itigeze imuha amafaranga ayo ari yo yose cyangwa ngo imutegere indege imugeza i Kigali, bitandukanye n'ibyari byavuzwe, agaragaza ko Sandvikens IF, bari baherutse gutandukana, ari yo yamwishyuriye itike y'indege.
Ubwo Police yari imaze kugera ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Intwari, itsinze Rayon Sports kuri penaliti 3-1 tariki 28 Mutarama 2025, Byiringiro yabwiye itangazamakuru ko atishimiye uburyo Rayon Sports yakoresheje ngo imusinyishe icyo gihe, ndetse atigeze yifuza kuyikinira.
Avuga ko iyi kipe, ikomoka i Nyanza, yari igiye kumugura mu buryo bwo kwemeza no kwereka itangazamakuru.
Rayon Sports yahagaritse umutoza mukuru wayo, Robertinho, "kubera impamvu z'uburwayi," nk'uko byatangajwe n'iyi kipe mu ruke...
Rayon Sports yatakaje umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na Marines ibitego 2-2 kuri uyu wa Gatand...
Munyakazi Sadate, wayoboye Rayon Sports hagati ya 2019 na 2020, yahishuye umugambi afite wo kugura iyi kipe agera kuri miliy...
Abafana ba Arsenal barenga 1000 baturutse mu bihugu 14 byo ku mugabane wa Afurika bagiye guhurira mu iserukiramuco rizabera ...
Chairman wa APR FC, Brig. Gen. Rusanganwa Deo, yagaragaje ko umutoza w’iyi kipe, Darko Novic, akoze impinduka mu mikinire, y...