Follow
Umushoramari Patrice Motsepe yongeye gutorerwa kuyobora Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF) muri manda ya kabiri mu gihe cy'imyaka ine.
Uyu mugabo, ukomoka muri Afurika y'Epfo, yatorewe mu nama y'inteko idasanzwe ya CAF, yabaye ku nshuro ya 14, aho yabereye i Cairo muri Misiri kuri uyu wa Gatatu, tariki 12 Werurwe 2025.
Motsepe yatorewe kuyobora CAF kugeza 2029 nyuma yo kutabona uwo bahangana, dore ko ari we wenyine wiyamamarizaga kuyobora umupira w'amaguru w'Afurika.
Nyuma yo kongera kugirirwa icyizere cyo kuyobora CAF, Motsepe yavuze ko intego afite ari ugukomeza kuzamura umupira w'amaguru w'Afurika ku ruhando mpuzamahanga.
Ati "Intego iracyari kongera ihangana ry'umupira w'amaguru w'Afurika ku ruhando mpuzamahanga, kuzamura ubukungu burimo, ndetse no kongera ibikorwa remezo."
Yagaragaje ko zimwe mu ntambwe zatewe muri manda ye ya mbere, zirimo iterambere ry'Igikombe cy'Afurika, dore ko irushanwa riheruka, ryabereye muri Côte d'Ivoire, ryarebwe n'abasaga miliyari 1.4 bo mu bihugu 180 ku isi.
Motsepe w'imyaka 63 yatorewe bwa mbere kuyobora CAF muri Werurwe 2021 asimbuye Ahmad Ahmad.
Ikirangirire mu mupira w'amaguru Samuel Eto'o, usigaye ari Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Cameroon, yatorewe kujya muri Komite Nyobozi ya CAF muri iyi nama y'inteko rusange idasanzwe ya CAF, nyuma yo gukurwaho ubusembwa bwatumaga atiyamamaza kuberaibihano yagiye ahabwa mu bihe byatambutse.
Photo: Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, ari mu bitabiriye inama y'inteko rusange idasanzwe ya CAF yabaye ku nshuro ya 14.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yahamirije B&B Kigali ko ikipe yamaze gutandukana na Afhamia Lotfi, wari ...
Myugariro Bayisenge Emery yavuze ko umukino wa APR na Rayon Sports ari umukino wahindurira ubuzima umukinnyi uwariwe wese wa...
Umuvugizi w'abafana ba APR, Jangwani, n'uw'abafana ba Rayon Sports, Wasili, bahishuye byinshi ku mikorere mishya bazanye mur...
Kapiteni wa APR, Niyomugabo Claude, yavuze ko biteguye gukosora amakosa yose yakozwe mu mikino iheruka mu gihe bitegura guca...
Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yavuze ko yashyizweho ingamba zijyanye no gukurikirana uburyo amafederasiyo akoresha...