Follow
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Munyantwali Alphonse, yahishuye igihe hazatangarizwa ahazaza h’umutoza w’Amavubi, Frank Torsten Spittler, ndetse agaruka no ku bakinnyi bamaze igihe barakumiriwe n’umutoza mu ikipe y’igihugu.
Mu kiganiro kihariye yagiranye na B&B Kigali, Munyantwali yavuze ko icyumweru gitangira umwaka wa 2025 kizarangira harafashwe umwanzuro ku ahazaza h’umutoza w’Amavubi, Torsten Spittler.
Ati “Ntabwo turi burenze iki icyumweru tudafashe icyemezo cya nyuma.”
Torsten Spittler, umaze amezi 13 atoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda, aherutse gusubira iwabo mu Budage mu biruhuko by’iminsi mikuru, ndetse ntiyanatoje imikino ibiri y’ijonjora rya nyuma mu gushaka itike ya CHAN 2024 u Rwanda rwakinnye na Sudani y’Epfo.
Amasezerano y’uyu mutoza w’imyaka 63 yarangiranye n’umwaka wa 2024, dore ko ubwo yagirwaga umutoza mukuru w’Amavubi tariki 1 Ugushyingo 2023, yasinye amasezerano y’umwaka umwe.
Mu bihe bitandukanye, Torsten Spittler yagiye agaragaza cyane ko yifuza guhabwa amasezerano mashya, ayo yarafite atararangira. Muri Nzeri 2024, Torsten Spittler yatangaje ko atazongera amasezerano kubera ko yifuza gusezera uyu mwuga, ibyafashwe nko gushyira igitutu kuri FERWAFA kugira ngo imwongere amasezerano.
Gusa Munyantwali avuga ko FERWAFA yanze kumwongerera amasezerano kandi agifite imikino ikomeye yo gupimirwaho ubushobozi bwe, ati “Ntabwo twari kumwongera amasezerano kandi aho tumupimira ari bwo hari hageze. Mu kwezi kwa cyenda ntabwo byari gukunda.”
Munyantwali yavuze ko kandi mu gihe ibiganiro bya FERWAFA na Torsten Spittler bitagenda neza, hahita hashakwa undi mutoza byihuse kugira ngo yitegure imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi itegerejwe muri Werurwe 2025 ndetse n’iya CHAN 2024, izaba hagati tariki 1 na 28 Gashyantare 2025, mu gihe u Rwanda rwaramuka ruhawe itike.
Yahishuye ko FERWAFA ifite gahunda yo gushyiraho abatoza bungirije mu Amavubi batari abanyabiraka.
Perezida wa FERWAFA yagaragaje ko icyemezo cya Torsten Spittler cyo kutazongera guhamagara abakinnyi – Sahabo Hakim, Rafael York, na Hakizimana Muhadjiri – mu Amavubi FERWAFA itagishyigikiye ndetse avuga ko biri mu byo bazagarukaho mu biganiro byo kumwongerera amasezerano.
Avuga ko gucibwa kw’abo bakinnyi mu Amavubi bidashoboka, ndetse ko FERWAFA nisanga ibyo umutoza ashaka bidahuye n’ibyo ishyirahamwe rishaka, bazatandukana aho kugira ngo rimuvangire.
Torsten Spittler yavuze ko atazongera guhamagara abakinnyi barimo Sahabo, York, na Hakizimana mu Amavubi kubera ko badakora ibyo ababwira ndetse batanamwumva.
Mu mikino 10, itarimo iya gicuti, Torsten Spittler yatoje Amavubi, yatsinze ine, atsindwa ine anganya ibiri.
Photo: Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, mu kiganiro yagiranye na Bagirishya Jean de Dieu wa B&B Kigali.
Amafoto yafashwe na Karenzi The Link.
Umunyamabanga Mukuru akaba n'Umuvugizi wa Police FC, CIP Umutoni Claudette, yahakanye amakuru y'uko umutoza mukuru w'iyi kip...
Etincelles yafashe umwanya wa 13 ku rutonde rwa shampiyona y'icyiciro cya mbere, nyuma yo gutsinda AS Kigali igitego 1-0 kur...
Police FC yatangaje ko yasinyishije Byiringiro Lague, uherutse gutandukana na Sandvikens IF.
Uy...
Perezida w'Umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yahishuye ko Aruna Moussa Madjaliwa yanze gukina umukino wa shamp...
Byiringiro Lague yaseshe amasezerano yari afitanye na Sandvikens IF, nyuma y'imyaka ibiri ayikinira.