Follow
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yateye utwatsi iby'umwuka mubi uvugwa mu buyobozi bw'iyi kipe yambara ubururu n'umweru.
Twagirayezu yabwiye B&B Kigali ko yishimye mu kazi ke arimo nka Perezida w'ikipe, agaragaza ko nta bibazo biri hagati yabayobora Rayon Sports.
Ibi yabitangaje nyuma y'umukino w'umunsi wa 17 wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Kiyovu Sports ibitego 2-1 mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu.
Yavuze ko ikimenyetso cy'uko nta kibazo kiri mu buyobozi bwa Rayon Sports ari uko abenshi mu bari muri komite y'ikipe bagiye kwishimana n'abakinnyi ndetse n'abafana nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports.
Ati "Urabona komite twese nta numwe ubuze turi hano, rero nta guhuzagurika kuri muri komite."
Hari hashize iminsi havugwa ibibazo hagati y'abayobozi ba Rayon Sports, byumwihariko hagati y'abayobora komite y'Umuryango wa Rayon Sports ndetse n'Inama y'Ubutegetsi, iyobowe na Muvunyi Paul.
Ibi byazamutse cyane nyuma y'uko 'Urwego rw'Ikirenga' rwari rwatorewe mu matora ya Rayon Sports mu Ugushyingo 2024 rukuweho, rusimbuzwa 'Inama y'Ubutegetsi' bijyanye n'amategeko mashya agenga imiryango itegamiye kuri leta.
Bivugwa ko mu buyobozi bwa Rayon Sports harimo ukuvangirana no kuvuguruzanya mu nshingano cyane ko bisa nkaho ifite abaperezida babiri, Muvunyi Paul na Twagirayezu Thaddée.
Mu minsi ishize kandi byavuzwe ko umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ba Rayon Sports, Ayabonga Lebitsa, uherutse kugaruka mu ikipe nyuma y'ukwezi n'igice ayisezeye, yagaruwe na Twagirayezu, nyuma y'iminsi mike Muvunyi azanye Hategekimana Corneille kugira ngo amusimbure.
Ubwo Ayabonga yasezeraga kuri Rayon Sports mu mpera z'Ukuboza 2024, yahise asimbuzwa Hategekimana, bivugwa ko yazanwe na Muvunyi kubera ko yifuzwaga cyane n'umutoza mukuru Robertinho.
Gusa nyuma y'iminsi asubiye iwabo muri Afurika y'Epfo, Twagirayezu yatangiye kumuganiriza ngo agaruke, ndetse birangira bumvikanye uyu mutoza agaruka muri iyi kipe, ahasanga Hategekimana wari waramusimbuye.
Twagirayezu yavuze ko Hategekimana yari yasigariyeho Ayabonga, atari yamusimbuye, agaragaza ko uyu munya-Afurika y'Epfo ari we uzahita ukomeza inshingano.
Ati "Corneille yari yamusigariyeho, nitubona tumukeneye, dushobora gushaka ibindi tumuha, ashobora kujya mu ikipe ya kabiri, ashobora kujya mu ikipe y'abagore kuko dushaka kuyizamura."
Yagaragaje ko kuva Ayabonga yagaruka, hahise hagaragara impinduka ku bakinnyi, ati "Kuva yagaruka amaze kujya mu myitozo kabiri, gusa nyuma y'ibyumweru bibiri igisubizo mu kibuga kizaba kigaragarira buri wese."
Ayabonga yabwiye B&B Kigali ko na we yishimiye kugaruka muri Rayon Sports, igahita inatsinda.
Yavuze ko iby'uko umutoza mukuru Robertinho atamwemera ntabyo azi, kandi bitandukanye n'ibyari byatumye asezera ku ikipe.
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yahishuye ko ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire rya VAR rigiye kuzanwa muri shamp...
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yasobanuye uko amakipe atatu yo muri Sudani yemerewe gukina muri sha...
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse abasifuzi batatu kubera amakosa y’imisifurire bakoze mu m...
Amakipe atatu, Al Hilal Omdurman, Al-Ahly Wad Madani, na Al Merrikh, yo muri Sudani ari mu biganiro na FERWAFA ndetse na Rwa...
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanyomoje amakuru yavugaga ko abasifuzi babiri, Ngaboyisonga Patrick ...