Perezida w'Umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yahishuye ko Aruna Moussa Madjaliwa yanze gukina umukino wa shampiyona y'icyiciro cya mbere iyi kipe yahuyemo na Musanze kubera ko "umupfumu" yamubujije.

Ubwo yaganiraga na bamwe mu bafana ba Rayon Sports babarizwa muri Dream Unity Fan Club, Twagirayezu yavuze ko Madjaliwa yanze gukina ku munota wa nyuma kubera ko umupfumu we yamubujije.

Ati "Twagiye gukina mu Ruhengeri ari ku rutonde, mbere y'iminota 20 ngo umukino utangire aravuga ngo ntabwo ajya mu kibuga, ngo agiyemo yavunika, ngo ni ko umupfumu we yamubwiye."

Uyu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane tariki 6 Ugushyingo 2024 warangiye Charles Bbaale afashije Rayon Sports gutsinda Musanze igitego 1-0.

Twagirayezu yavuze ko ikibazo iyi kipe, yambara ubururu n’umweru, ifitanye na Madjaliwa gishingiye ku myitwarire mibi y’uyu mukinnyi.

Gusa yagaragaje ko yakoze ubushishozi agasanga Madjaliwa afite imvune ikomeye ahisha kugira ngo atica umwuga we, ikaba intandaro yo kugirana ibibazo na Rayon Sports

Ati "Njye mbona imyitwarire mibi ya ituruka ku ibanga rye azi adashaka kumenyekanisha kugira ngo atica umwuga we. Mbona afite imvune yamurembeje.”

Yavuze ko kandi Madjaliwa ashobora kuba yaraguzwe afite iyo imvune.

Twagirayezu yashimangiye ko ikibazo cye muri Rayon Sports kigiye gushakirwa umuti, ndetse ko umuganga w’ikipe yahawe gukurikirana imvune ye kugira ngo bamenye uko bagikemura.

Madjaliwa, wageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2023, yagiye agirana ibibazo na Rayon Sports inshuro nyinshi mu bihe bitandukanye bishingiye ku birarane by’amafaranga ndetse n’imvune.

Twagirayezu-Thaddee-new-Rayon-Sports-president-1

Photo: Perezida w'Umuryango wa Rayon Sports yahishuye ko Robertinho atazatoza umukino wa Police, utegerejwe kuri uyu wa Gatandatu.

Madjaliwa

Photo: Aruna Moussa Madjaliwa ashobora gutandukana na Rayon Sports kubera ibibazo bafitanye.

Robertinho ntazatoza umukino wa Police

Perezida w'Umuryango wa Rayon Sports kandi yavuze ko Robertinho atazatoza umukino iyi kipe izakina na Police ku wa 4 Mutarama 2025 kuri Kigali Pele Stadium kubera uburwayi.

Yasobanuye ko Robertinho yavuye mu Rwanda tariki 26 Ukuboza 2024 avuga ko azagaruka tariki 2 Mutarama 2025, ariko biza guhinduka kubera uburwayi bw’ijisho.

Ati “Twamwohereje itike imugarura tariki 30 na 31 Ukuboza 2024, ariko ejo (tariki 1 Mutarama 2025) ni bwo yohereje ‘email’ atubwira ko bamubaze ijisho ntibyagenda neza, ntiyabona uko agaruka."

Yakomeje ati "Ariko nkurikije uko tubanye na Robertinho nibaza ko atatubeshya.”

Rayon Sports yabonye umutoza mushya ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi

Muri iki kiganiro n’abafana kandi, Twagirayezu yahamije ko Hategekimana Corneille yagizwe umutoza mushya ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ba Rayon Sports, aho asimbuye Ayabonga Lebitsa, wasezeye iyi kipe mu mpera za 2024.

Twagirayezu yavuze ko Ayabonga yashakaga kongerwa umushahara, gusa ikipe ntiyabikora bituma impande zombi zitandukana.

Ikibazo cya Nsabimana Aimable

Agaruka ku kibazo cya Nsabimana Aimable, umaze iminsi atitabira imyitozo kubera ko hari amafaranga Rayon Sports itaramwishyura, Twagirayezu yavuze ko uyu mukinnyi yagakwiye kuba azi imibereho y'iyi kipe, akayihanganira kubera ko hari ayo yishyuwe.

Twagirayezu yagaragaje ko ubuyobozi bushya bwasanze Nsabimana aberewemo ibirarane by'imishahara y'amezi atatu ndetse na miliyoni 13 Frw, yagombaga kwishyurwa ubwo yongeraga amasezerano muri Nyakanga 2024.

Maze yishyurwa ibirarane by'imishahara byose yaraberewemo, anahabwa miliyoni umunani muri 13 za 'recruitment' yaraberewemo

Ati "Ntabwo ari mu mwanya mwiza wo kwanga kujya gukina. Twasanze abakinnyi bahabwa agahimbazamusyi kangana n'ibihumbi 40 Frw, tugashyira ku bihumbi 120 Frw."

Yakomeje ati "Umukinnyi wese uje muri Rayon Sports azamura urwego, ejo abana baramuterana umupira. (Nsabimana) Azagaruka mu myitozo asaba imbabazi."

Twagirayezu yahakanye iby'amakuru y'uko Rayon Sports iri mu biganiro na Apam Assongwe Bemol wa APR FC, utabona umwanya wo gukina muri iyi kipe y'ingabo z'igihugu, avuga ko atanamuzi.