Follow
Muvunyi Paul yatorewe kuyobora Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, mu gihe Twagirayezu Thaddée yatorewe kuba Perezida w’Umuryango w'ikipe mu gihe cy'imyaka ine iri imbere, mu nama y’inteko rusange yabereye mu Nzove kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16 Ugushyingo 2024.
Iyi nama, yayobowe na Ngoga Roger wari wasigaranye ubuyobozi nyuma y'iyegura rya Uwayezu Jean Fidele, yari yitabiriwe n’abarimo abayoboye iyi kipe baheruka kwemererwa kongera kuyiba hafi nyuma y’imyaka ine bashyizwe ku ruhande.
Ngoga na Uwimana Jeannine, uyobora Ikipe y’Abagore, bagaragaje ko izi kipe zihagaze neza ndetse zombi ziyoboye muri shampiyona zikinamo mu byiciro zabyo.
Zimwe mu ngingo nyamukuru zigiwe muri iyi nama zirimo kwerekana uko amakipe y’Umuryango wa Rayon Sports ahagaze, gusuzuma igitekerezo cyo gushinga sosiyete y’ubucuruzi 'Rayon Sports Ltd', guhindura amategeko shingiro n’amatora ya komite nyobozi nshya.
Twagirayezu Thaddée yatorewe kuyobora Rayon Sports. Azungirizwa na Muhirwa Prosper nka Visi Perezida wa mbere ndetse na Ngoga Roger nka Visi Perezida wa kabiri, mu gihe Umubitsi ari Rukundo Patrick.
Gacinya Chance Denis yatorewe kuba Umujyanama muri komite y'Umuryango wa Rayon Sports.
Twagirayezu si mushya mu buyobozi bwa Rayon Sports, dore ko yabaye muri komite yari iyobowe na Munyakazi Sadate mu 2019 aho yari Visi Perezida. Uyu kandi yari muri komite y’inzubacyuho yashyizweho n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) mu 2020.
Muvunyi Paul yatorewe kuyobora Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, aho azungirizwa na Dr. Emile Rwagacondo, mu gihe Murenzi Abdallah yagizwe Umunyamabanga w'uru rwego.
Ni mu gihe Ngarambe Charles, Ruhamyambuga Paul, Munyakazi Sadate, Ntampaka Théogène, Uwayezu Jean Fidele, na Amb. Valens Munyabagisha batorewe kuba Abajyanama muri komite y’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports.
Photo: Bamwe mu batorewe kuyobora Rayon Sports mu gihe kingana n'imyaka ine muri komite y'Umuryango w'ikipe ndetse n'Urwego rw'Ikirenga.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Muvunyi yagaragaje ko urwego rushya rwashyizweho – Urwego rw’Ikirenga – kugira ngo ruzajye rureberera ikipe ndetse runakore imigabo n’imigambi yayo.
Ati "Imigabo n’imigambi nta yindi, ni ukongera tukagarura ibyishimo mu ba-Rayons. Ntawuzongera kwegezwayo kuko ubu tugiye kuba abanyamigabane."
Muvunyi yagaragaje ko kandi komite nshya isanze ikipe ifite ibibazo byinshi birimo n'amadeni arenga miliyoni 450 Frw, aha hakaba harimo amafaranga yaguzwe abakinnyi ndetse n'ibirarane by’imishahara, gusa avuga ko bazafatanya kubikemura.
Twagirayezu yabwiye itangazamakuru ko imigabo n'imigambi komite izanye ari ugukomeza gutanga ibyishimo.
Ati "Noneho tugiye kujya dutanga ibyishimo tununguka, ubundi twatangaga ibyishimo ntitwunguke ariko nkurikije umushinga mushya, ndibaza ko tugiye gutangira kwishima ariko tununguka mu gihe ubundi byagarukiraga hagati."
Photo: Muvunyi Paul yatorewe kuyobora Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports mu gihe cy'imyaka ine iri imbere.
Photo: Twagirayezu Thaddée yatorewe kuba Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports mu gihe cy'imyaka ine iri imbere.
Photo: Murenzi Abdallah, wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, yatorewe kuba Umunyamabanga w'Urwego rw’Ikirenga rw'iyi kipe ikomoka i Nyanza.
Photo: Dr. Emile Rwagacondo yatorewe kuba Visi Perezida w'Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports.
Photo: Ngoga Roger, wayoboraga Rayon Sports mu gihe cy'inzibacyuho nyuma y'iyegura rya Uwayezu Jean Fidele, niwe wayoboye inama y'inteko rusange y'iyi kipe yabereye mu Nzove.
Umunyamabanga Mukuru akaba n'Umuvugizi wa Police FC, CIP Umutoni Claudette, yahakanye amakuru y'uko umutoza mukuru w'iyi kip...
Etincelles yafashe umwanya wa 13 ku rutonde rwa shampiyona y'icyiciro cya mbere, nyuma yo gutsinda AS Kigali igitego 1-0 kur...
Police FC yatangaje ko yasinyishije Byiringiro Lague, uherutse gutandukana na Sandvikens IF.
Uy...
Perezida w'Umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yahishuye ko Aruna Moussa Madjaliwa yanze gukina umukino wa shamp...
Byiringiro Lague yaseshe amasezerano yari afitanye na Sandvikens IF, nyuma y'imyaka ibiri ayikinira.