Follow
Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye, SKOL, rwangiye Rayon Sports gukorera imyitozo ku kibuga cyo mu Nzove, nyuma y'ubwumvikane bucye hagati y'impande zombi.
SKOL, ari na yo nyiri iki kibuga cyo mu Nzove gikoreshwa na Rayon Sports mu myitozo, yagifunze ishinja Rayon Sports kutubahiriza ibikubiye mu masezerano bafitanye.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 19 Gashyantare 2025, Team Manager wa Rayon Spirt, Mujyanama Fidele, yamenyesheje abakinnyi n'abatoza muri rusange ko uyu munsi ikipe nta myitozo iri bukore abinyujiej ku rubuga rwa WhatsApp bahuriramo.
Yanditse ati "Gahunda y'imyitozo yahindutse kubera ko SKOL yafunze ikibuga. Uyu munsi ni ikiruhuko, nta myitozo."
Mujyanama yongeyeho ko baraza kumenyeshwa gahunda y'imyitozo yo ku wa Kane, tariki 20 Gashyantare 2025.
Ni mu gihe, n'ikipe y'abagore ya Rayon Sports na yo itakoze imyitozo kubera ifungwa ry'ikibuga cyo mu Nzove.
Amakuru agera kuri B&B Kigali avuga ko bimwe mu byatumye SKOL ifunga ikibuga cyo mu Nzove birimo ko Rayon Sports iherutse kugirana imikoranire n'indi sociyete nyamara uru ruganda rutabizi.
Mu masezerano SKOL isanzwe ifitanye na Rayon Sports harimo ko mu gihe iyi kipe, yambara ubururu n'umweru, ikeneye kugirana imikoranire (kwamamaza) indi sociyete, igomba kubanza kubimenyesha uru ruganda rwenga ibinyobwa.
Bivugwa ko kandi SKOL imaze igihe itazi uwo kubaza cyangwa kugirana ibiganiro wo muri Rayon Sports bijyanye n'uko iyi kipe isa n'ifite abayobozi babiri.
Ni nyuma y'uko, Rayon Sports ikoze amatora mu Ugushyingo, maze Twagirayezu Thaddée atorwa nka Perezida w'Umuryango wa Rayon Sports, naho Muvunyi Paul atorerwa kuba Perezida w'Urwego rw'Ikirenga rw'Ikipe.
Gusa mu ntangiriro z'uku kwezi Urwego rw'Ikirenga rwa Rayon Sports rwasimbujwe Inama y'Ubutegetsi ya Rayon Sports, bijyanye n'icyo itegeko rishya rigenga imiryango itegamiye kuri leta riteganya.
SKOL imaze igihe iri mu rujijo rw'uwo kubaza muri Rayon Sports ibyerekeye n'imikoranire yayo n'ikipe.
Uru ruganda, rumaze imyaka irenga 11 rukorana na Rayon Sports, ni rwo mufatanyabikorwa mukuru w'iyi kipe.
Muri Nyakanga 2022, SKOL yasinyanye amasezerano y'imyaka itatu na Rayon Sports afite agaciro k'arenga miliyari 1 Frw, aho uru ruganda rugenera ikipe miliyoni zirenga 200 Frw buri mwaka, ndetse rukanayiha ibikoresho birimo imyambaro n'aho gukorera imyitozo.
Ibi bibazo bije muri Rayon Sports mu gihe yitegura umukino wa shampiyona, ifitanye na Amagaju kuri i Huye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 22 Gashyantare 2025.
Rayon Sports yahagaritse umutoza mukuru wayo, Robertinho, "kubera impamvu z'uburwayi," nk'uko byatangajwe n'iyi kipe mu ruke...
Rayon Sports yatakaje umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na Marines ibitego 2-2 kuri uyu wa Gatand...
Munyakazi Sadate, wayoboye Rayon Sports hagati ya 2019 na 2020, yahishuye umugambi afite wo kugura iyi kipe agera kuri miliy...
Abafana ba Arsenal barenga 1000 baturutse mu bihugu 14 byo ku mugabane wa Afurika bagiye guhurira mu iserukiramuco rizabera ...
Chairman wa APR FC, Brig. Gen. Rusanganwa Deo, yagaragaje ko umutoza w’iyi kipe, Darko Novic, akoze impinduka mu mikinire, y...