Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yagaragaje ko ikibazo cy'amadeni Munyakazi Sadate yashinjaga ikipe cyarangiye.

Nyuma y'inama y'inteko rusange idasanzwe y'iyi kipe, yambara ubururu n'umweru, Twagirayezu yabwiye itangazamakuru ko Munyakazi yanyuzwe n'ibyo yasubijwe n'ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Yagize ati "Yaranditse, turamusubiza, ndetse mbona ko yanyuzwe kuko atongeye. Noneho amategeko twagenderagaho mu gihe gishize (yahindutse), uyu munsi twatoye amategeko shingiro agiye gutangira kutuyobora kuva uyu munsi."

Mu Ukuboza 2024, Munyakazi Sadate yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports abusaba kugirana ibiganiro ku masezerano sosiyete ahagarariye zagiranye n'iyi kipe, arimo gucuruza ibirango bya Rayon Sports, ndetse n'umwenda w'arenga miliyoni 85 Frw imufitiye.

Icyo gihe, Twagirayezu yahise atangaza ko nyuma yo kugenzura ibaruwa yanditswe na Munyakazi, yishyuza amafaranga iyi kipe ndetse n'amasezerano bafitanye, yasanze nta shingiro bifite.

Agaragaza ko nta kimenyetso na kimwe gihari kigaragaza ko sosiyete za Munyakazi zikwiriye gucuruza ibirango bya Rayon Sports.

Kuri iki Cyumweru kandi, Twagirayezu yabwiye itangazamakuru ko hari amahirwe y'uko Ayabonga Lebitsa, wahoze ari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba Rayon Sports, ko yagaruka mu ikipe.

Ati "Ayabonga yaradusezeye, atubwira ko ari impamvu ze bwite. Turacyari kumubaza izo mpamvu ze, nizimara kurangira hari igihe mwabona agarutse, kandi natagaruka nabwo tuzakomeza dukore ibyo tugomba gukora kugira ngo dukomeze duhanganire kuba aba mbere."

Ayabonga Lebitsa yasezeye kuri Rayon Sports mu mpera z'Ukuboza 2024 nyuma y'umwaka umwe n'igice ari kumwe n'iyi kipe, aho yahise asimbuzwa Hategekimana Corneille, wari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba Gasogi United.

Mu nama y'inteko rusange idasanzwe ya Rayon Sports, yigiwemo itangizwa ry'umushinga w'inyungu iherutse kumurika (Rayon Sports Ltd), ndetse n'amategeko mashya agenga imiryango itegamiye kuri leta nka Rayon Sports.

Kubw'izo mpinduka z'amategeko mashya, hashyizweho Inama y'Ubutegetsi mu mategeko ya Rayon Sports izaba iyobowe na Muvunyi Paul, ikazaba inakuriye Komite Nyobozi yayo.

'Inama y'Ubutegetsi' yashyizweho nyuma y'uko RGB yanze 'Urwego rw'Ikirenga rwa Rayon Sports,' rwari rwashyizweho mu matora y'iyi kipe, kubera itegeko rishya ritabyemera.

GixmWZDWgAACgum

Photo: Paul Muvunyi na Twagirayezu Thaddée mu nama y'inteko rusange idasanzwe ya Rayon Sports.