Follow
Rayon Sports yatsinzwe na Singida Black Stars ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup, ihita isezererwa ku giteranyo cy'ibitego 3-1.
Singida yari yahatirijwe gukora impinduka hakiri kare mu mukino dore ko ku munota 21, myugariro Koffi Ande yasimbuwe na Kelvin Kijili nyuma yo kugongana na Musore Prince, akagira ikibazo cy'imvune ku mutwe.
Gusa ibyo ntibyabujije iyi kipe yo muri Tanzania kwiharira umukino, ikanarema uburyo bwinshi bwo gutsinda mu gice cya mbere.
Icyakora abasore b'umutoza Afhamia Lotfi, bakoze ibyari bikenewe muri iyo minota, batangira umukino bagaragaza ko biteguye kwishyura igitego 1-0 bari batsindiwe kuri Kigali Pele Stadium mu minsi irindwi ishize, dore ko Tambwe Gloire yafunguye amazamu ku munota 37.
Idriss Diomande yishyuriye Singida ku munota 43 nyuma yo guterera ishoti ku murongo winjira mu rubuga rw'amahina ku mupira yahawe na Elvis Lupia.
Singida yabonye igitego cya kabiri ku munota 56, nyuma y'ikosa ryakozwe n'umunyezamu Pavelh Ndzila, aho yananiwe gufata umupira wari uturutse mu kirere nyuma ya koruneri yari imaze guterwa, maze myugariro Anthony Tra Bi Tra ahita atera mu nshundura.
Iyi kipe itozwa na Miguel Gamondi yahise ikomeza mu ijonjora rya kabiri ku giteranyo cy'ibitego 3-1.
Mu mwaka w'imikino ushize Rayon Sports yari yageze mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, isezererwa na Al Hilal yo muri Libya kuri penaliti 4-2.
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yahishuye ko ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire rya VAR rigiye kuzanwa muri shamp...
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yasobanuye uko amakipe atatu yo muri Sudani yemerewe gukina muri sha...
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse abasifuzi batatu kubera amakosa y’imisifurire bakoze mu m...
Amakipe atatu, Al Hilal Omdurman, Al-Ahly Wad Madani, na Al Merrikh, yo muri Sudani ari mu biganiro na FERWAFA ndetse na Rwa...
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanyomoje amakuru yavugaga ko abasifuzi babiri, Ngaboyisonga Patrick ...