Ayabonga Lebitsa, wari umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ba Rayon Sports, yasezeye kuri iyi kipe.

B&B Kigali yamenye ko uyu munya-Afurika y'Epfo yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko agiye kurwaza umugore we, ndetse ahita asezera abakinnyi n'ikipe muri rusange.

Lebitsa yari amaze umwaka n'igice muri Rayon Sports, dore ko yageze muri iyi kipe, ikomoka i Nyanza, mu mpeshyi ya 2023, akorana na Yameni Zelfani wari umutoza mukuru icyo gihe.

B&B Kigali yamenye y'uko Lebitsa yasezeye kuri Rayon Sports kubera ko yabonaga ko umutoza mukuru Robertinho "atamwemera" ndetse uyu munya-Brazil ngo yifuzaga ko Lebitsa asimburwa.

Biravugwa ko Hategekimana Corneille, usanzwe ari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba Gasogi United, ari we uzasimbura Lebitsa.

Si ubwa mbere Hategekimana yaba akoranye na Robertinho, dore ko babanye muri Simba SC mu 2023.

hategekimana_corneille_wongereraga_imbaraga_abakinnyi_ba_simba_yirukanywe_ku_nshingano-17887

Photo: Hategekimana Corneille yakoze muri Simba SC yo muri Tanzania nk'umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi.

Corneillle Hategekimana

Photo: Hategekimana (wa gatatu) uhereye kuri Perezida wa Gasogi, KNC, ashinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ba Gasogi.