Rayon Sports yatangiye neza urugendo rwayo muri CECAFA Kagame Cup ya 2026, aho yatsinze KVZ FC yo muri Zanzibar ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda yatangiye umukino isatira cyane, binyuze ku bakinnyi bayo nka Attiso Kdojo na Issa Djiguiba.

Yakomeje gushyira igitutu kuri KVZ, icyakora igice cya mbere kirangira amakipe yose aguye miswi 0-0.

Mu gice cya kabiri, nubwo KVZ FC yagerageje kwihagararaho, Rayon Sports yakomeje gukina ifite icyizere, abakinnyi bayo bagaragaza guhererekanya neza umupira no gukorera hamwe, ndetse ikora n'impinduka, havamo Boris Gbenou hinjiramo Iradukunda Elie Tatou, wahinduye umukino.

Ku munota wa 67, Iradukunda Elie Tatou yinjiye mu rubuga rw’amahina akorerwa ikosa havamo penaliti nziza yatewe na Junior Kameni.

Umurindi w’abafana ba Rayon Sport wiyongereye nyuma yo gufungura umukino, biborohereza gukina bisanzuye cyane,

Ku munota wa 82 , Nshimiyimana Emmanuel, akaba na kapiteni wa Rayon Sports, yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu, usanga Muhoza Daniel wari uhagaze neza, awutereka mu nshundura, atsinda igitego cya kabiri.

Iyi ntsinzi yabaye intangiriro nziza kuri Rayon Sports mu rugendo rwo guhatanira igikombe cya CECAFA Kagame Cup, inongera icyizere ku bafana ko ikipe ishobora kugera kure muri iri rushanwa ndetse n’indi mikino iyitegereje

Ku ruhande rwa KVZ FC, nubwo yagaragaje guhatana yananiwe kubyaza umusaruro uburyo yabonye, bituma itangira irushanwa idafite amanota.

Rayon Sports izakomeza urugendo rwayo muri iri rushanwa ikina na Al Hilal ndetse na Tusker FC bari kumwe mw’itsinda rya Gatatu.