Rayon Sports yakuye amanota atatu agoye i Rubavu nyuma yo gutsindira Marines kuri Sitade Umuganda igitego 1-0 mu mukino w'umunsi wa gatandatu wa shampiyona wabaye kuri iki Cyumweru.

Byasabye umunota wa 81 kugira ngo Rayon Sports yihimure kuri Marines, yatumye itakaza umwanya wa mbere mu mwaka w'imikino ushize ubwo banganyaga ibitego 2-2, ku gitego cyatsinzwe na Aziz Bassane.

Tambwe Gloire yazamukanye umupira aciye ku ruhande rw'ibumoso, maze awuhinduye usanga Bassane, wahise awukoraho gato ujya mu nshundura nyuma y'uko umunyezamu Irambona Vally wa Marines yari yasohotse ariko ananirwa gukuramo umupira.

Iyi ntsinzi yatumye Rayon Sports ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona, aho ifite amanota 13 nyuma y'imikino itandatu imaze gukina, irushwa amanota atatu na Police ya mbere, ariko nayo ikarusha Gorilla ya gatatu amanota atatu.

Ni mu gihe, Marines yahise imanuta igera ku mwanya wa 10 n'amanota atandatu mu mikino itanu imaze gukina, dore ko ifite umukino w'ikirarane izakina na APR.

Rayon Sports izakurikizaho mukeba wayo, APR, mu mukino w'umunsi wa karindwi wa shampiyona uzabera kuri Sitade Amahoro ku wa Gatandatu, tariki 8 Ugushyingo 2025.

Naho Marines yo izahita ijya gusura Muhanga mu mukino utegerejwe tariki 8 Ugushyingo 2025.