Follow
APR FC yakiriye rutahizamu Cheick Djibril Ouattara, ukomoka muri Burkina Faso, aho aje gusinyira iyi kipe y'Ingabo z'u Rwanda.
Djibril Ouattara w'imyaka 25 yageze ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe, ahagana saa munani z'ijoro yakirwa na bamwe mu bayobozi ba APR.
Akigera i Kigali yabwiye B&B Kigali ko yahisemo APR kubera ifite umushinga mwiza ndetse n’ubuyobozi bwiza.
Yongeyeho kandi ko afite icyizere ko agiye gufasha iyi kipe, yatwaye shampiyona eshanu ziheruka, kugera ku byiza.
Ati “Si njye uzabona ntangiye gukinira APR.”
Djibril Ouattara yavuze ko atari afite amakuru k'u Rwanda, gusa agaragaza ko ubwo yatangiraga ibiganiro na APR yahise atangira kurwigaho, ati “namenye ko ari igihugu cyiza.”
Uyu mukinnyi, wakiniye ikipe y'igihugu nkuru ya Burkina Faso imikino irenga 15, yijeje abafana ba APR ko azabahesha ishema.
Djibril Ouattara yaherukaga gukinira JS Kabylie, yo muri Algeria, yamazemo umwaka umwe. Uyu mukinnyi kandi yakiniye n'andi makipe arimo RS Berkane, OC Safi, zo muri Morocco, ndetse na ASF Bobo Dioulasso, Vitesse FC, zo muri Burkina Faso.
Abaye umukinnyi wa kane APR isinyishije mu igura n'igurisha ryo muri Mutarama, aho yiyongereye kuri Ismail Nshimirimana, Hakim Kiwanuka, na Denis Omedi.
Umutoza mukuru wa APR, Darko Novic, yagiye yinubira ubusatirizi bwe mu bihe bitandukanye mu gice kibanza cya shampiyona.
Ibi byatumye APR yibanda ku bakinnyi basatira izamu mu igura n'igurisha ryo muri Mutarama, aho Djibril Ouattara abaye uwa gatatu ukina asatira izamu uguzwe n'iyi kipe, yiyongera kuri Kiwanuka na Omedi.
APR kandi iherutse gutandukana na Godwin Odibo, ukina asatira izamu aciye ku mpande. Uyu mukinnyi ukomoka muri Nigeria yari amaze amezi atandatu gusa muri iyi kipe y'Ingabo z'u Rwanda.
APR yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 31, irushwa amanota atanu na mukeba wayo, Rayon Sports.
Rayon Sports yahagaritse umutoza mukuru wayo, Robertinho, "kubera impamvu z'uburwayi," nk'uko byatangajwe n'iyi kipe mu ruke...
Rayon Sports yatakaje umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na Marines ibitego 2-2 kuri uyu wa Gatand...
Munyakazi Sadate, wayoboye Rayon Sports hagati ya 2019 na 2020, yahishuye umugambi afite wo kugura iyi kipe agera kuri miliy...
Abafana ba Arsenal barenga 1000 baturutse mu bihugu 14 byo ku mugabane wa Afurika bagiye guhurira mu iserukiramuco rizabera ...
Chairman wa APR FC, Brig. Gen. Rusanganwa Deo, yagaragaje ko umutoza w’iyi kipe, Darko Novic, akoze impinduka mu mikinire, y...
Nice to follow your radio