Follow
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' yatsinze Benin ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika, kizabera muri Morocco mu 2025, wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Kabiri.
Ibitego bibiri byatsinzwe na Nshuti Innocent ndetse na Bizimana Djihad mu gice cya kabiri nibyo byafashije Amavubi kuva inyuma agatsinda Benin, iba itsinzi yayo ya mbere kuri Stade Amahoro ivuguruye.
Benin, yari yanyagiriye u Rwanda i Abidjan ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, niyo yafunguye amazamu mbere ku gitego cyatsinzwe na Andréas Hountondji ku munota wa 42, ku mupira yahawe na Hassane Imourane.
Nyuma y’impinduka zakozwe n’umutoza w’u Rwanda, Frank Torsten, igice cya kabiri kigiye gutangira, Amavubi yacuritse ikibuga mu gice cya kabiri maze ku munota wa 70, Nshuti atsinda igice cyo kwishyura, nyuma yo guhabwa umupira na Imanishimwe Emmanuel n’umutwe mu rubuga rw’amahina.
Abasore ba Gernot Rohr bakomeje kurushwa, maze nyuma y’iminota ibiri Junior Olaitan akorera ikosa Bizimana mu rubuga rw’amahina, umusifuzi ahita atanga penaliti, yatsinzwe n’uyu kapiteni w’Amavubi, Bizimana, nubundi.
Ni ubwa mbere umutoza Torsten w’Amavubi yari atsinze Benin, dore ko imikino ibiri yabanje yari yatsinzwe yose, 1-0 na 3-0.
Mu kiganiro n'itangazamakuru nyuma y'umukino, Torsten yagize ati "Twagerageze kwirinda amakosa y'ubugoryi."
Kanda hano urebe andi mafoto
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yahishuye ko ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire rya VAR rigiye kuzanwa muri shamp...
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yasobanuye uko amakipe atatu yo muri Sudani yemerewe gukina muri sha...
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse abasifuzi batatu kubera amakosa y’imisifurire bakoze mu m...
Amakipe atatu, Al Hilal Omdurman, Al-Ahly Wad Madani, na Al Merrikh, yo muri Sudani ari mu biganiro na FERWAFA ndetse na Rwa...
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanyomoje amakuru yavugaga ko abasifuzi babiri, Ngaboyisonga Patrick ...