Perezida wa AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu matora, ategerejwe tariki 30 Kanama 2025.
Mu itangazo AS Kigali yashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, iyi kipe yavuze ko Shema azatanga kandidatire yo kuyobora FERWAFA kuri uyu wa Gatandatu, tariki 19 Nyakanga 2025, ku cyicaro cy'iri shyirahamwe, aho azaba ari kumwe n'abo bazayoborana mu gihe yatorwa.
Mu kwiyamamariza kuyobora FERWAFA hazakoreshwa uburyo bwa lisiti, aho perezida yihitiramo abo bazakorana muri komite ye, bitandukanye n'uko byagendaga mu matora aheruka.
Shema si mushya muri ruhago yo mu Rwanda, dore ko yabaye Perezida wa AS Kigali mu 2019, aza kwegura muri Kamena 2023, ariko nyuma aza kongera kugaruka ku nshingano zo kuyobora iyi kipe y'i Kigali nyuma y'amezi make kugeza n'aya magingo.
Biteganyijwe ko kwemeza kandidatire bizakorwa tariki 25 Nyakanga 2025, maze tariki 30 Kanama 2025 habe amatora.
FERWAFA yari imaze imyaka ibiri iyoborwa na Munyantwali Alphonse, wagizwe Perezida w'iri shyirahamwe muri Kamena 2023, nyuma y'uko Nizeyimana Mugabo Olivier yeguye ku mirimo ye.
Shema Fabrice yatorewe kuba Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu gihe cy'imyaka ine iri mbere...
APR yisanze mu itsinda B rya CECAFA Kagame Cup 2025, aho iri kumwe na NEC yo muri Uganda, Bumamuru yo mu Burundi, ndetse na ...
Umunyamabanga w’inama y’ubutegetsi ya Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yabwiye B&B Kigali ko umushinga w’iyi kipe w’akany...
Umukandida rukumbi ku mwanya wo kuyobora Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yavuze ko icy...
Rwanda Premier League yatangaje ko shampiyona y'u Rwanda ya ruhago y'umwaka w'imikino wa 2025-26 izatangira tariki 12 Nzeri ...