Follow
Shema Fabrice yatorewe kuba Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu gihe cy'imyaka ine iri mbere.
Ibi byavuye mu matora y'iri shyirahamwe yabereye kuri Serena Hotel kuri uyu wa Gatandatu, tariki 30 Kanama 2025.
Mu banyamuryango 53 batoye, 51 batoye ko Shema ayobora FERWAFA mu gihe babiri bifashe.
Nyuma yo gutorwa, Shema yashimangiye ko mu ntego afite muri FERWAFA harimo kongera ibihembo bitangwa muri shampiyona y'abagabo ndetse n'iy'abagore mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri, aho amafaranga azatangwa mu bihembo azazamurwa akagera kuri asaga miliyoni 480 Frw.
Shema, wasimbuye Munyantwali Alphonse, yongeyeho ko hazongerwa n'ibihembo bitangwa ku bakinnyi bitwaye neza.
Yavuze ko mu migambi azanye muri FERWAFA harimo no kubaka ndetse no kuvugurura amasitade arimo iya Rutsiro, Rusizi, Gicumbi, ndetse n'ikibuga cya FERWAFA.
Yakomoje kandi ku mushinga afite wo gushakira amasitade yo mu Rwanda abafatanyabikorwa ku buryo sitade zo mu Rwanda zatangira kwitirirwa amakompanyi yazishoyemo nk'uko bimeze mu bihugu byateye imbere muri ruhago.
Shema yamaze impungenge abibaza ahazava amafaranga yo gukora ibyo yifuza ko bitera imbere muri ruhago y'u Rwanda, aho yavuze ko asanzwe ari umucuruzi mu buzima bwa buri munsi ku buryo ibyo azabyitwaramo neza.
Ati "Hari igihe mwibaza muti 'Ese aya mafaranga azavahe?' Ngewe mu kazi nkora ndi umucuruzi, rero sinakwifuza amamiliyari, mu gihe ntafite umushinga wabyara izo miliyari."
Shema si mushya muri ruhago yo mu Rwanda, dore ko yabaye Perezida wa AS Kigali mu 2019, aza kwegura muri Kamena 2023, ariko nyuma aza kongera kugaruka ku nshingano zo kuyobora iyi kipe y'i Kigali nyuma y'amezi make kugeza yinjiye muri FERWAFA.
Mu myanzuro ya mbere yahise afata nka Perezida wa FERWAFA, Shema yagize Mugisha Richard, usanzwe uri muri komite ye nka Visi Perezida wa kabiri ushinzwe Ibikorwa bya Tekinike, Umunyamabanga Mukuru w'Agateganyo w'iri shyirahamwe, aho yasimbuye Kalisa Adolphe.
Ni mu gihe Hakizimana Louis yagumijwe ku nshingano zo kuyobora Komisiyo y'Abasifuzi kugeza igihe cy'inama y'inteko rusange itaha, aho iteganyijwe mu Ukuboza 2025.
Ibyo byemezo bikaba byafashwe nyuma y'inama ya mbere y'iyi Komite Nyobozi nshya ya FERWAFA.
Photo: Shema Fabrice yahererekanye ububasha na Munyantwali Alphonse yasimbuye.
Perezida wa FERWAFA: Shema Fabrice
Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imari n'Imiyoborere: Gasarabwe Claudine
Visi Perezida wa kabiri ushinzwe Ibikorwa bya Tekinike: Mugisha Richard
Komiseri ushinzwe Imari: Nshuti Thierry
Komiseri ushinzwe Ubuvuzi: Dr. Gatsinzi Herbert
Komiseri ushinzwe Umupira w'Amaguru w'Abagore: Nikita Gicanda Vervelde
Komiseri ushinzwe Amarushanwa: Niyitanga Desire
Komiseri ushinzwe Ibikorwa by'Iterambere na Tekinike: Kanamugire Fidele
Komiseri ushinzwe Ibyerekeranye n'Amategeko: Ndengeyingoma Louise
Photo: Mugisha Richard yagizwe Umunyamabanga Mukuru w'Agateganyo wa FERWAFA.
APR yisanze mu itsinda B rya CECAFA Kagame Cup 2025, aho iri kumwe na NEC yo muri Uganda, Bumamuru yo mu Burundi, ndetse na ...
Umunyamabanga w’inama y’ubutegetsi ya Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yabwiye B&B Kigali ko umushinga w’iyi kipe w’akany...
Umukandida rukumbi ku mwanya wo kuyobora Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yavuze ko icy...
Rwanda Premier League yatangaje ko shampiyona y'u Rwanda ya ruhago y'umwaka w'imikino wa 2025-26 izatangira tariki 12 Nzeri ...
APR FC yatomboye Pyramids, yegukanye irushanwa riheruka, mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, nk'uko byavuye muri...