Follow
Byiringiro Lague yavuze ko atigeze yifuza gukinira Rayon Sports nk'uko byavuzwe mbere yo gusinyira Police mu ntangiriro za Mutarama 2025.
Ibi Byiringiro yabitangaje nyuma y'umukino wa 1/2 w'Igikombe cy'Intwari, Police yasezereyemo Rayon Sports kuri penaliti 3-1 nyuma y'uko amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Uyu mukinnyi, ukina mu bataha izamu, yagaragaje ko atishimiye uburyo Rayon Sports yakoresheje ngo imusinyishe nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF.
Yavuze ko Rayon Sports yari igiye kumugura mu buryo bwo kwemeza no kwereka itangazamakuru.
Ati "Rayon Sports ntabwo nigeze nyifuza nk'uko babivuze. Bari bagiye kugura umukinnyi ukorera itangazamakuru ntabwo bari bagiye kugura umukinnyi."
Byiringiro yasinyiye Police amasezerano y'umwaka umwe n'igice tariki 6 Mutarama 2025.
Ni nyuma y'uko uyu mukinnyi yakiriwe na Perezida w'Umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali, kugira ngo bagirane ibiganiro bya nyuma maze asinyire iyi kipe, yambara ubururu n'umweru.
Gusa nyuma y'amasaha make ageze i Kigali, Police yahise yinjira mu isiganwa ryo gusinyisha Byiringiro, ndetse birangira inaritsinze iramwegukana.
Byiringiro yavuze ko yateye umugongo Rayon Sports agasinyira Police kubera ko atashimye umushinga wayo kuri we.
Ati "Njye nari ngiye kuza muri Rayon nk'umuntu ukora itangazamakuru, Police impa amahirwe yo gukina umupira, rero ni ibi ngibi twerekanye."
Police yageze ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Intwari, yegukanye umwaka ushize, aho izacakirana na APR ku wa Gatandatu, tariki 1 Gashyantare 2025.
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yahishuye ko ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire rya VAR rigiye kuzanwa muri shamp...
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yasobanuye uko amakipe atatu yo muri Sudani yemerewe gukina muri sha...
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse abasifuzi batatu kubera amakosa y’imisifurire bakoze mu m...
Amakipe atatu, Al Hilal Omdurman, Al-Ahly Wad Madani, na Al Merrikh, yo muri Sudani ari mu biganiro na FERWAFA ndetse na Rwa...
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanyomoje amakuru yavugaga ko abasifuzi babiri, Ngaboyisonga Patrick ...