Follow
Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Frank Torsten Spittler, ntabwo azatoza imikino ibiri Amavubi azakina na Sudani y'Epfo mu gushaka itike ya CHAN 2024 muri uku kwezi.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryavuze ko uyu mutoza, ukomoka mu Budage, agiye gusubira iwabo mu biruhuko by’iminsi mikuru nkuko amasezerano ye abimwemerera.
Biteganyijwe ko Rwasamanzi Yves na Mulisa Jimmy, bamwungirije, ari bo bazatoza imikino ya Sudani y'Epfo, ubanza n'uwo kwishyura, itegerejwe tariki 22 na 28 Ukuboza 2024 mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike ya CHAN 2024.
Torsten agiye kwerekeza mu biruhuko by'iminsi mikuru atarahabwa amasezerano mashya, dore ko ayo asanganywe azarangirana n'umwaka wa 2024.
Mu minsi ishize Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yabwiye itangazamakuru ko bari mu biganiro n’uyu mutoza byo kumwongerera amasezerano.
Torsten yagizwe umutoza mukuru w’Amavubi tariki 1 Ugushyingo 2023, ahabwa amasezerano y'umwaka umwe.
Photo: Frank Torsten Spittler agiye kwerekeza mu biruhuko by'iminsi mikuru atarahabwa amasezerano mashya.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yahamirije B&B Kigali ko ikipe yamaze gutandukana na Afhamia Lotfi, wari ...
Myugariro Bayisenge Emery yavuze ko umukino wa APR na Rayon Sports ari umukino wahindurira ubuzima umukinnyi uwariwe wese wa...
Umuvugizi w'abafana ba APR, Jangwani, n'uw'abafana ba Rayon Sports, Wasili, bahishuye byinshi ku mikorere mishya bazanye mur...
Kapiteni wa APR, Niyomugabo Claude, yavuze ko biteguye gukosora amakosa yose yakozwe mu mikino iheruka mu gihe bitegura guca...
Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yavuze ko yashyizweho ingamba zijyanye no gukurikirana uburyo amafederasiyo akoresha...