Follow
Phanuel Kavita, ukinira Birmingham Legion yo mu shampiyona y'icyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, yahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi.'
Uyu myugariro w'imyaka 31 ari mu bakinnyi 30 bahamagawe n'umutoza mukuru w'Amavubi Frank Torsten Spittler kuri uyu wa Gatatu, bazifashishwa mu mikino ibiri ya nyuma yo mu itsinda D yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2025.
Undi mukinnyi wahamagawe bwa mbere mu Amavubi ni Ndayishimiye Didier, ukinira AS Kigali, gusa uyu musore ukina hagati mu kibuga yaherukaga guhamagarwa mu ikipe y'igihugu y'abakina imbere mu gihugu.
Kavita yigeze no gukina muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (Major League Soccer), ubwo yakiniraga Real Salt Lake mu 2015.
Uyu mukinnyi, usanzwe ari kapiteni wa Birmingham Legion, yavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), akaba yarabyawe n'umubyeyi w'umukongomani (se) ndetse n'umunyarwandakazi.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda izatangira umwiherero tariki 11 Ugushyingo 2024 yiteguro umukino w'umunsi wa gatanu mu gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika izakina na Libya kuri Amahoro Stadium. Nyuma y'iminsi ine izahita yakirwa na Nigeria kuri Uyo Township Stadium, mu mukino wa nyuma wo mu itsinda.
Abakinnyi 30 bahamagawe mu Amavubi
Abanyezamu: Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs), Buhake Clement Twizere (Ullensaker/Kisa), Muhawenayo Gad (Gorilla FC), Habineza Fils Francois (Etoile de l'Est).
Ba myugariro: Omborenga Fitina (Rayon Sports), Byiringiro Jean Gilbert (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (Ael Limassol FC), Niyomugabo Claude (APR FC), Rwatubyaye Abdul (FC Brera Strumica), Mutsinzi Ange (Zira FC), Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli), Niyigena Clement (APR FC), Kavita Phanuel (Birmingham Legion), Nshimiyimana Yunusu (APR FC).
Abakina hagati: Bizimana Djihad (Kryvbas FC), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Ngabonziza Pacifique (Police FC), Mugisha Bonheur (Stade Tunisien), Rubanguka Steve (Al-Nojoom), Muhire Kevin (Rayon Sports), Ndayishimiye Didier (AS Kigali), Samuel Guelette (RAAL FC).
Ba rutahizamu: Kwizera Jojea (Rhode Island FC), Tuyisenge Arsene (APR FC), Dushimimana Olivier (APR FC), Mugisha Gilbert (APR FC), Iraguha Hadji (Rayon Sports), Nshuti Innocent ( One Knoxville) Mbonyumwami Taiba (Marines), Twizerimana Onesme (Vision FC).
Photo: Amavubi azatangira umwiherero tariki 11 Ugushyingo 2024 yiteguro umukino w'umunsi wa gatanu mu gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika azakina na Libya.
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yahishuye ko ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire rya VAR rigiye kuzanwa muri shamp...
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yasobanuye uko amakipe atatu yo muri Sudani yemerewe gukina muri sha...
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse abasifuzi batatu kubera amakosa y’imisifurire bakoze mu m...
Amakipe atatu, Al Hilal Omdurman, Al-Ahly Wad Madani, na Al Merrikh, yo muri Sudani ari mu biganiro na FERWAFA ndetse na Rwa...
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanyomoje amakuru yavugaga ko abasifuzi babiri, Ngaboyisonga Patrick ...