Follow
Perezida w'Umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yahishuye ko umushinga ubyara inyungu w'iyi kipe (Rayon Sports Ltd) uzaba ufite agaciro ka miliyari 15 Frw kandi agaciro kawo kaziyongera uko imyaka izagenda iza.
Ibi Twagirayezu yabibwiye B&B Kigali 89.7 FM mu kiganiro Sports Plateau kuri uyu wa Kane, tariki 5 Ukuboza 2024.
Twagirayezu yavuze ko habura igihe gito kugira ngo uyu mushinga utangire gukora, agaragaza ko uzahita uhindura ikipe iy'ubucuruzi bikayiteza imbere.
Ati "Rayon Sports Ltd yamaze kwandikwa na RDB, ubu tugiye kuyifungurira konti. Nitumara gufungura konti nibwo tuzatangira gushishikariza abanyarwanda kugura imigabane. Mu minsi mike iri mbere, Rayon Sports iragira ba nyirayo.”
Twagirayezu yavuze ko kandi nta muntu uzahezwa mu kugura imigabane muri Rayon Sports Ltd, ndetse ko umuntu azabasha kugura umugabane ku giciro kiri hasi.
Ati "Kugira ngo ugire umugabane muri Rayon Sports Ltd ni ibihumbi 30 Frw. N'uworora inkoko cyangwa ingurube ashobora kugiramo imigabane, kuko Rayon Sports ni iy’abanyarwanda.”
Umushinga Rayon Sports Ltd wamuritswe bwa mbere mu nama y'inteko rusange ya Rayon Sports yabaye tariki 16 Ugushyingo 2024, ubwo hanatorwaga ubuyobozi bushya bw'ikipe.
Twagirayezu yabwiye B&B Kigali ko yagarutse mu buyobozi bwa Rayon Sports kugira ngo agarurire ibyishimo abakunzi bayo.
"Kugaruka mu buyobozi bwa Rayon sports nabitewe ni uko nabonaga abakunzi bayo nta byishimo bakibona nk'uko byahoze, numva nshaka kubibagarurira."
Yavuze ko kandi mu mezi abiri ari mbere Rayon Sports izaba ifite imodoka (bus) nshya ndetse ifite n'ibirango biriho amazina yayo.
Ati "Nyuma y’amezi atandatu uvuye igihe twatorewe, amakipe yacu yose mu byiciro byose azaba ameze neza."
Nyuma y'uko itsinzwe ibitego 14 mu mikino ibiri ya mbere ya shampiyona y'abari munsi y'imyaka 17, nyuma igaterwa mpaga na Mukura, Twagirayezu yemeye ko ikipe ya Rayon Sports y'abato bayishyizeho bibatunguye, gusa ahamya ko bafite imishinga yo kugira amakipe y'abato akomeye kandi yinjiza amafaranga.
Ati “Ni ukubikosora, tubifite muri gahunda. Mu byo Rayon Sports ishaka gukuramo amafaranga, ku mwanya wa kabiri hariho kugurisha abakinnyi kandi ntiwabikora udafite aho ubakura. Ntabwo tuzazana abo mu Rwanda, tuzambuka tujye no hanze.”
Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben, yavuze ko amatike angana n'ibihumbi umunani ari yo asigaye ataragurwa ku mukino iyi kipe ikomoka i Nyanza izakiramo mukeba wayo, APR, kuri Amahoro Stadium.
Photo: Ngabo Roben yasabye abazitabira umukino wa Rayon Sports na APR kuza bambaye imyambaro y'amakipe yabo, Ati "Ntidushaka abafana bazaza bambaye Chelsea."
Umunyamabanga Mukuru akaba n'Umuvugizi wa Police FC, CIP Umutoni Claudette, yahakanye amakuru y'uko umutoza mukuru w'iyi kip...
Etincelles yafashe umwanya wa 13 ku rutonde rwa shampiyona y'icyiciro cya mbere, nyuma yo gutsinda AS Kigali igitego 1-0 kur...
Police FC yatangaje ko yasinyishije Byiringiro Lague, uherutse gutandukana na Sandvikens IF.
Uy...
Perezida w'Umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yahishuye ko Aruna Moussa Madjaliwa yanze gukina umukino wa shamp...
Byiringiro Lague yaseshe amasezerano yari afitanye na Sandvikens IF, nyuma y'imyaka ibiri ayikinira.