Follow
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda 'Amavubi' yatsindiye Nigeria iwayo ibitego 2-1 kuri uyu wa Mbere, tariki 18 Ugushyingo 2024, ariko ntiyabasha kubona itike y'Igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.
Ibitego bya Mutsinzi Ange na Nshuti Innocent ni byo byafashije Amavubi kuva inyuma, atsinda Super Eagles mu mukino wa nyuma wo mu itsinda D wabereye kuri Godswill Akpabio International Stadium.
U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa gatatu n'amanota umunani, anganya na Benin yasoreje ku mwanya wa kabiri, aho amakipe yombi yatandukanyijwe n'umubare w'ibitego azigamye. Amavubi yasozanyije umwenda w'ibitego bibiri, mu gihe Benin nta mwenda cyangwa gitego izigamye.
Muri iri tsinda, Nigeria yasoje iyoboye itsinda n'amanota 11, na Benin ni zo zabonye itike y'Igikombe cy'Afurika.
Mbere y'umukino, Amavubi yasabwaga Nigeria, ariko akanategereza ko Libya yatsinda Benin kugira ngo abone itike ya AFCON.
Gusa amahirwe u Rwanda rwari rufite yo gusubira mu Gikombe cy'Afurika ruherukamo mu 2004 yayoyotse arashira nyuma y'uko Libya inganyije na Benin 0-0.
Nigeria yafunguye amazamu ku munota wa 59 itsindiwe na Samuel Chukueze, wabanje gucenga abakinnyi batatu b’Amavubi. Mutsinzi yishyuriye u Rwanda ku munota wa 72, ku gitego cy'umutwe yatsinze nyuma y'umupira yahawe na Kwizera Jojea winjiye mu kibuga asimbuye.
Ku munota wa 75, Nshuti yatsinze igitego cyahesheje Amavubi itsinzi ku mupira yahawe na Imanishimwe Emmanuel mu rubuga rw'amahina.
Photo: Mutsinzi Ange, watsindiye Amavubi igitego cya mbere, ahanganiye umupira na Bruno Onyemaechi.
Photo: Abakinnyi 11 babanjwe mu kibuga n'umutoza Frank Torsten Spittler.
Photo: Abakinnyi 11 umutoza Augustine Owen Eguavoen yabanje mu kibuga ku ruhande rwa Nigeria.
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yahishuye ko ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire rya VAR rigiye kuzanwa muri shamp...
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yasobanuye uko amakipe atatu yo muri Sudani yemerewe gukina muri sha...
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse abasifuzi batatu kubera amakosa y’imisifurire bakoze mu m...
Amakipe atatu, Al Hilal Omdurman, Al-Ahly Wad Madani, na Al Merrikh, yo muri Sudani ari mu biganiro na FERWAFA ndetse na Rwa...
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanyomoje amakuru yavugaga ko abasifuzi babiri, Ngaboyisonga Patrick ...