Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatomboye Djibouti mu ijonjora rya mbere rya CHAN 2024.

Djibouti niyo izakira umukino ubanza uteganyijwe hagati ya tariki 25 na 27 Ukwakira 2024, mu gihe Amavubi azakira uwo kwishyura hagati ya tariki 1 na 3 Ugushyingo 2024.

Ikipe izakomeza izahura n’izava hagati ya Kenya na Sudani y’Epfo mu ijonjora rya kabiri, riteganyijwe mu mpera z’Ukuboza 2024.

Iri rushanwa, rizaba rigiye gukinwa ku nshuro ya munani, rizakirwa n’ibihugu bitatu aribyo; Kenya, Uganda na Tanzania guhera tariki 1 kugeza 28 Gashyantare 2025.

DR Congo na Morocco niyo makipe amaze kwegukana CHAN inshuro nyinshi, inshuro ebyiri.