Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yanyagiriwe na Benin i Abidjan muri Ivory Coast ibitego 3-0 mu mukino wa gatatu wo mw’itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika kizabera muri Morocco mu 2025.

Amavubi yagaragaje urwego ruri hasi muri uyu mukino, wabereye kuri Stade Félix Houphouët-Boigny kuri uyu wa Gatanu, tariki 11 Ukwakira 2024, dore ko yabashije gutera ishoti rimwe gusa rigana mu izamu rya Benin, yo yateye arindwi.

Ni umukino watangiriye hejuru, aho Omborenga Fitina yaremye uburyo bukomeye mu minota ya mbere y’umukino, gusa umupira yari ahinduye mu rubuga rw’amahina uhagarikwa na Cedric Hountondji, wawohereje muri koruneri itagize icyo ibyara.

Ku munota wa karindwi w’umukino, kapiteni wa Benin, Steve Mounié, yafunguye amazamu ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Jodel Dossou, maze uyu rutahizamu arasimbuka atsindisha umutwe.

U Rwanda rwaje gutakaza myugariro Manzi Thierry ku munota wa 32, nyuma yuko agize imvune y’akaguru ubwo yaramaze kugongana na Dokou Dodo.

Mu gice cya kabiri, Andreas Hountondji, winjiye mu kibuga asimbuye ku ruhande rwa Benin, yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 66, ku ishoti riremereye yatereye ku murongo w’urubuga rw’amahina.

Nyuma y’iminota ibiri, habuze gato ngo Mounié ashyiremo igitego cya gatatu nyuma yo kwisanga ari imbere y’izamu gusa agatera umupira hejuru. Gusa ku munota wa 69, Hassane Imourane yaje gutsinda igitego cya gatatu cya Benin, nyuma y’ishoti yatereye hanze y’urubuga rw’amahina.

Mutsinzi Ange yabonye amahirwe yo kubonera Amavubi igitego kimwe cy’impozamarira ku munota wa 94 binyuze ku mupira w’umuterekano, ariko umunyezamu wa Benin, Marcel Dandjinou, akuramo iryo shoti riremereye ryatewe n’uyu myugariro.

Ni inshuri ya mbere Amavubi atsinzwe ibitego bitatu cg birenzeho kuva tariki 11 Ugushyingo 2021, ubwo yatsindwaga ibitego 3-0 na Mali kuri Kigali Pele Stadium mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022, cyegukanwe na Argentina muri Qatar.

Kuri ubu, u Rwanda ni urwa gatatu n’amanota abiri mu mikino itatu, aho rurusha inota rimwe Libya yanyuma. Iyi kipe, itozwa na Frank Torsten irahita igaruka mu Rwanda, aho izakirira Benin mu mukino wa kane wo mu itsinda D uzabera kuri Stade Amahoro, tariki 15 Ukwakira 2024.

Frank Torsten's starting XI

Benin v Rwanda

Amavubi's Gilbert Mugisha in action

Jojea Kwizera of Rwanda in action