Rayon Sports yatangaje ko izikura mu irushanwa ry'Igikombe cy'Amahoro mu gihe Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ritisubiyeho ku mwanzuro ryafashe ku mukino wayihuje na Mukura nturangire.

Ni nyuma y’uko FERWAFA itangaje ko umukino wa Mukura na Rayon Sports uzasubukurwa uhereye ku munota wari ugezeho igihe wahagarikwaga kubera ikibazo cy’amashanyarazi, ushyirwa tariki 22 Mata 2025 kuri Sitade ya Huye.

Uyu mukino ubanza wa ½ w’Igikombe cy’Amahoro wahagaritswe ugeze ku munota wa 27 kubera ikibazo cy’amatara yo muri Sitade Huye, aho umukino waberaga tariki 15 Mata 2025.

Nyuma y’umukino uhagaritswe, Rayon Sports yasabiye Mukura ko yaterwa mpaga kubera ko yananiwe kugenzura ikibazo cy’amatara mbere y’umukino.

Gusa FERWAFA yavuze ko yafashe uyu mwanzuro igendeye kuri raporo ya komiseri w'umukino, Hakizimana Louis, ibisobanuro byatanzwe n'abari bateguye umukino, ndetse na raporo yatanzwe na sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z'ingufu n'amashanyarazi (EUCL).

Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Kane, tariki 17 Mata 2025, FERWAFA yavuze ko ikibazo cy’amatara cyabaye mu mukino wa Mukura cyatewe na "short circuit" ikomeye.

Yagize iti “Nk'uko impuguke mu by'amashanyarazi zibigaragaza muri raporo yashyikirijwe FERWAFA, bene ibi bibazo biba gake kandi bigoye kubirinda, nubwo haba harakozwe ibikorwa byo kubikumira hakiri kare. Ibyo byatumye Komisiyo y'Amarushanwa isanga nta burangare bwagaragaye ku ruhande rw'abari bateguye umukino, ahubwo ikibazo cyatewe n'impamvu yihariye, itunguranye kandi itari mu bushobozi bwabo bwo kuyirinda, izwi nka cas de force majeure.”

Nyuma y’uwo mwanzuro wa FERWAFA wo gusubukura umukino, Rayon Sports yahise ijurira, isaba ko hashyirwa “mu bikorwa ingingo ya 38.3 y’amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, Rayon Sports igahabwa intsinzi ku bitego 3-0 (mpaga).”

Rayon Sports yongeyeho ko mu gihe iryo tegeko ritakubahirizwa, yahita yikura mu irushanwa, iheruka kwegukana mu 2023.

Yagize ati “Mu gihe amategeko agenga amarushanwa yaba adakurikijwe Rayon Sports ntiyiteguye gukomeze irushanwa ry' Igikombe cy' Amahoro (2024-2025).”

Ingingo ya 38 mu mategeko agenga amarushanwa y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) igaragaza ko iyo umukino uhagaze kubera umwijima uturutse ku kibazo cy’amashanyarazi, umusifuzi atagereza iminota 45. Mu gihe icyo kibazo gikomeje, ikipe iterwa mpaga.

Mu kindi gika cy’iyo ngingo, FERWAF ivuga ko iyo ikibazo kibayeho amakipe yombi yahuriye ku kibuga adafiteho ububasha, ibyo bifatwa nk'impamvu zishobora gusubika umukino.