Mu gihe habura amezi ane ngo habe amatora y’Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), haravugwa umwuka mubi mu bagize Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe.
Ibi biri guterwa n’ubwumvikane bucye ku ihindurwa ry’itegeko riha ububasha Perezida wa FERWAFA bwo kwihitiramo abo bakorana muri manda ye, bizwi nk’uburyo bwa lisiti.
Amakuru agera kuri B&B Kigali avuga ko Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yifuza ko hashyirwaho itegeko ryemera "uburyo bwa lisiti," aho hatorwa perezida gusa maze nyuma akihitiramo abo bazakorana muri manda ye, kugira ngo buzakoreshwe mu matora ategerejwe muri Kamena 2025.
Kuri ubu, amategeko ya FERWAFA agena ko hatorerwa imyanya yose igize Komite Nyobozi. Gusa mu gihe hakemezwa "uburyo bwa lisiti", hatorwa perezida gusa maze nyuma akihitiramo abo bazakorana.
Icyo cyifuzo Munyantwali yanakigejeje kuri Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, gusa amusubiza ko nta mwanzuro yabifataho bitabanje kuganirwaho hagati y’abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA, ndetse bakanabishyira mu nteko rusange bakabyemeza.
B&B Kigali yamenye ko kuri ubu muri Komite Nyobozi ya FERWAFA hacitsemo ibice, aho bamwe bashyigikiye icyo cyifuzo cya Munyantwali, mu gihe abandi bari kucyamaganira kure.
Abadashyigikiye icyo cyifuzo bagaragaza ko gukoresha “uburyo bwa lisiti” byagiye bigira ingaruka mbi mu matora aheruka.
Aha hatangwaga urugero nko kuri manda ya Nizeyimana Mugabo Olivier, weguye mu 2023 agasimburwa na Munyantwali, ndetse n’iya Brig Gen (Rtd) Jean Damascene Sekamana, aho abo bombi bagiye begura manda zabo zitarangiye kubera ibibazo bitanduukanye birimo kuvangirwa mu nshingano zabo.
Abadashyigikiye icyo cyifuzo bavuga ko iyo hemejwe ubwo “buryo bwa lisiti” birangira umuyobozi wa FERWAFA atari we wihitiyemo abo bakorana, ahubwo hazamo izindi nzego zifite ububasha zigashyira muri Komite abo zishaka, ibyo bavuga ko byagiye biteza ibibazo mu bihe bitandukanye mu myaka yashize.
Amakuru agera kuri B&B Kigali avuga ko Munyantwali yifuza kongera gutorwa mu matora ategerejwe muri Kamena 2025, ndetse ko yagarura abantu bane gusa mu basanzwe muri Komite Nyobozi iriho mu mu gihe yatorwa, hanemejwe ubwo “buryo bwa lisiti.”
Munyantwali kandi yifuza ko hagabanywa komisiyo ziba muri FERWAFA. Zimwe muri komisiyo yifuza ko zakurwaho zirimo Komisiyo y’Umutekano, Komisiyo y’Amakipe y’Igihugu, na Komisiyo ishiinzwe Iyamamazabikorwa
Ibi bikaba byaramenywe na bamwe mu bari muri Komite Nyobozi, bituma babona ko nta cyizere bafitiwe na Perezida wa FERWAFA, ndetse ko yifuza kuzana abo ashaka mu gihe yatorwa muri Kamena uyu mwaka.
Ibyo byose ni bimwe mu bikomeje guteza umwuka mubi mu bagize Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe mu gihe habura amezi ane gusa ngo habe amatora.
Mu minsi ishize abagize Komite Nyobozi bakoranye inama bemeza ko icyifuzo cyo gukoresha “uburyo bwa lisiti” kitakwemezwa kubera ko iyi manda iriho atari iyabo ahubwo ari iya Nizeyimana Mugabo Olivier, weguye habura imyaka ibiri ngo manda ye irangire.
Iyo nama yemeje ko icyo cyifuzo cyazaftwaho umwanzuri n’abazatorwa muri Komite Nyobozi mu matora yo muri Kamena 2025.
Icyo cyifuzo kandi cyashatswe gushyirwa ku murongo w’ibyigwa mu nama y’inteko rusange idasanzwe yabaye ku wa 15 Gashyantare 2025, ariko birangira bidakozwe, dore ko amategeko ya FERWAFA avuga ko inama y’inteko rusange idasanzwe yiga ku ngingo imwe gusa, kandi ingingo yari yashyizwe ku murongo w’ibyigwa yari ingengo y’imari ya 2025.
B&B Kigali yamenye ko bamwe mu bashyigikiye icyo cyifuzo bari guca ku banyamuryango ba FERWAFA kugira ngo Basabe ko hatumizwa indi nama y’inteko rusange idasanzwe mu gihe cya vuba kugira ngo yige kuri icyo cyifuzo.
Twibukiranye ko mu mategeko ya FERWAFA, inteko rusange idasanzwe itumizwa rimwe gusa mu mwaka, bivuze ko nta yindi yaba uyu mwaka, nyuma y’iyabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Si ubwa mbere humvikanye umwuka mubi muri FERWAFA habura igihe gito ngo amatora abe.
Munyantwali yatorewe kuyobora FERWAFA muri Kamena 2023, asimbuye Nizeyimana Mugabo Olivier, wari umaze kwegura hasigaye imyaka ibiri ngo manda ye irangire.

Photo: Perezida wa FERWAFA (uri hagati), Visi Perezida, Habyarimana Marcel, n'Umunyamabanga mukuru, Kalisa Adolphe, ubwo bari mu nama y'inteko rusange idasanzwe.
Leave a Comment