Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yavuze ko yashyizweho ingamba zijyanye no gukurikirana uburyo amafederasiyo akoresha amafaranga ahabwa na minisiteri.
Ibyo Mukazayire yabingarije abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2025, ubwo baganiraga ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inteko Rusanye y’Umutwe w’Abadepite.
Mukazayire yavuze ko buri federasiyo izajya itanga raporo y'uko yakoresheje amafaranga yahawe na Minisiteri ya Siporo mu gihe cy'iminsi 15 yagenewe, ndetse ko ntayizahabwa andi mafaranga itarerekana uko aya mbere yakoreshejwe.
Yahishuye ko federasiyo zose zasabwe zigomba kuba zatanze raporo ya 2023, 2024, na 2025 ku ikoreshwa ry'amafaranga zahawe muri iyo myaka ku batarazitanga bitarenze uyu mwaka.
Mukazayire yavuze kandi ko Minisiteri ya Siporo izajya itanga amafaranga mu mafederasiyo yo gukoresha mu bikorwa byo guteza imbere siporo no kuzamura impano z'abato gusa.
Ati "Turifuza ko nka Minisiteri imikoranire yacu na federasiyo iba cyane mu kujya guteza siporo, kuruta mu kujya gukemura ibibazo bya buri munsi."
Yagaragarije abadepite ko Minisiteri ya Siporo yahuye n'imbogamizi zo kumara imyaka igera kuri ibiri idafite Umugenzuzi w'Imari (Auditor) bigatuma hadakorwa ubugenzuzi bukwiye bw'ikoreshwa ry'amafaranga yayo.
Gusa yagaragaje ko Umugenzuzi w'Imari yabonetse ndetse yatangiye n'imirimo.
Yasobanuye ko amwe mu mafaranga yasohotse ariko ntakorerwe ubugenzuzi (audit), nayo yamaze kuyikorerwa, ayo akaba arimo agera kuri miliyari 9 Frw.
Mukazayire yabwiye abadepite ko minisiteri iri kwiga no ku mafaranga isanzwe itanga ku makipe y'igihugu kugira ngo harebwe uburyo hazajya hakoreshwa "ubushobozi bw'amakipe yacu" kuruta uko bwaturuka muri minisiteri.
Minisitiri wa Siporo yavuze kandi ko minisiteri ibona umuti wo gutanga ibyishimo muri siporo y'u Rwanda uri mu gutangirira mu bato
Yahishuye ko ubu imikino ihuza ibigo by'amashuri izajya ikoresha ingengo y'imari ya leta.
Ati "Ubu ngubu uyu mwaka w'imikino wose w'imikino y'amashuri ufite ingengo y'imari ya Minisiteri kuko tuzi neza ko ari uguteza imbere impano, ni na siporo mu bato."
Yongeyeho ko hagiye gutangizwa University Leagueuyu mwaka. Ati "Mu kuyitangiza twashatse ingengo y'imari iyifasha kugira ngo ikorwe."
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yahamirije B&B Kigali ko ikipe yamaze gutandukana na Afhamia Lotfi, wari ...
Myugariro Bayisenge Emery yavuze ko umukino wa APR na Rayon Sports ari umukino wahindurira ubuzima umukinnyi uwariwe wese wa...
Umuvugizi w'abafana ba APR, Jangwani, n'uw'abafana ba Rayon Sports, Wasili, bahishuye byinshi ku mikorere mishya bazanye mur...
Kapiteni wa APR, Niyomugabo Claude, yavuze ko biteguye gukosora amakosa yose yakozwe mu mikino iheruka mu gihe bitegura guca...
Rayon Sports yakuye amanota atatu agoye i Rubavu nyuma yo gutsindira Marines kuri Sitade Umuganda igitego 1-0 mu mukino w'um...