Amakipe ya Kepler VC na Police WVC yegukanye Igikombe cy’Intwari mu bagabo no mu bagore, nyuma yo gutsinda REG VC na APR WVC ku mukino wa nyuma kuri iki Cyumweru, tariki 2 Gashyantare 2025.

Mu bagabo, Kepler VC yegukanye iri rushanwa itsinze REG VC amaseti 3-1 (25-17, 25-23, 23-25, 36-34) ku mukino wa nyuma wabereye muri Petit Stade.

Kepler yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze APR amaseti 3-2 muri 1/2, naho REG yari yageze ku mukino wa nyuma yo gutsinda Police amaseti 3-0 muri 1/2.

Police VC yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda APR VC amaseti 3-0 (25-21, 25-18, 25-23).

Ni mu gihe mu bagore, Police WVC yegukanye Igikombe cy’Intwari, nyuma yo gutsinda APR WVC amaseti 3-2 (25-16, 19-25, 25-23, 26-24, 10-15) ku mukino wa nyuma.

Kepler WVC yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda RRA WVC amaseti 3-1.

Igikombe cy’Intwari ni irushanwa rikinwa mu rwego rwo guha agaciro n’icyubahiro intwari z’u Rwanda, ndetse no kwizihiza Umunsi w’Intwari wizihizwa tariki 1 Gashyantare buri mwaka.

WhatsApp Image 2025-02-02 at 5.11.53 PM

Photo: Nyuma yo kuyitsinda amaseti 3-0 muri shampiyona, Police WVC yongeye gutsinda APR WVC ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Intwari.

WhatsApp Image 2025-02-02 at 10.14.44 PM

Photo: Police WVC yegukanye Igikombe cy'Intwari itsinze APR WVC amaseti 3-2 ku mukino wa nyuma.

WhatsApp Image 2025-02-02 at 9.00.35 PM

Photo: Kepler VC yatsinze REG VC REG VC amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Intwari.

WhatsApp Image 2025-02-02 at 10.14.43 PM

Photo: Kepler VC yegukanye Igikombe cy'Intwari cya 2025.

WhatsApp Image 2025-02-02 at 8.21.15 PM

Photo: Umunyamabanga w'Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidari n’Impeta by’Ishimwe, Nkusi Deo, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu François Régis (uri hagati), na Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphael.